Bugesera: Nyuma y’ubusabe bw’abaturage Umusoro ku butaka wahindutse

8,854

Intara y’Iburasira zuba akarere ka Bugesera Nyuma y’ubusabe bw’abaturage, Inama Njyanama y’Akarere ka Bugesera yasubiyemo ibiciro by’umusoro ku bukode bw’ubutaka.

Tariki 24 Kamena 2020, Inama Njyanama y’Akarere ka Bugesera yari yemeje ibiciro by’umusoro ku bukode bw’ubutaka, ishingiye ku itegeko No 75 /2018 ryo ku wa 7/09/2018 rigena inkomoko y’imari n’umutungo by’inzego z’imitegekere y’igihugu zegerejwe abaturage, ishingiye kandi ku Iteka rya Minisitiri No 001/20/10/TC ryo ku wa 10/01/2020 rigena ibipimo fatizo n’ibindi bikurikizwa mu kugena umusoro wishyurwa ku bibanza.

Nk’uko bisobanurwa na Ndahiro Donald, Perezida w’Inama Njyanama y’ Akarere ka Bugesera, bwa mbere Inama Njyanama yari yagennye ibiciro by’umusoro w’ubukode bw’ubutaka, ibanje kureba ahantu uko hameze n’ubushobozi bw’abahari, kuko ngo hari aho bari bagerageje kuzamura kuko abahakorera bafite ubushobozi busa n’ubuzamutseho.

Yagize ati “Nko mu Mujyi wa Nyamata, kimwe no mu yindi mijyi, Inama Njyanama yari yemeje ko umusoro uzaba amafaranga 120 kuri metero kare imwe, ku butaka bugenewe ubucuruzi, kuko n’ubundi itegeko ryavugaga ko umusoro waho ugomba kuba hagati y’amafaranga 100-140 kuri metero kare imwe”.

Nyuma y’uko abaturage bagaragaje ko ibyo biciro byafashwe n’Inama Njyanama bibaremereye, inama yongeye guterana yemeza ko bigomba gusubirwamo, bagafatira ku giciro cyo hasi giteganywa n’itegeko.

Ndahiro ati “Nubwo nyuma y’ubusabe bw’abaturage, Inama Njyanama yemeje gufatira ku biciro byo hasi nk’uko biteganywa n’itegeko, nk’aho twari twabishyize ku 120Frw kuri metero kare, ubu ni 100Frw kuri metero kare. Ariko n’ubundi ntihazabura abavuga ko bikiri hejuru, bitewe n’uko icyorezo cya Covid-19 cyahungabanyije ubukungu, bityo umuntu yareba ayo mafaranga n’ubundi akabona ari menshi”.

Uyu muyobozi w’Inama Njyanama y’Akarere ka Bugesera avuga ko nyuma yo kumva ubusabe bw’abaturage, tariki 23 Ukuboza 2020, Inama Njyanama yongeye guterana igahindura ibyo biciro by’umusoro ku bukode bw’ubutaka. Biteganyijwe ko imyanzuro yafashwe uwo munsi, izoherezwa ku Ntara bitarenze tariki 31 Ukuboza 2020, igisubizo gituruka ku Ntara ngo kiboneka mu minsi irindwi, kandi kuko ari imyanzuro yakozwe hakurikijwe amategeko ngo bizeye ko izemezwa no ku rwego rw’Intara.

Bugesera District
akarere ka Bugesera

Iyo myanzuro yo gusubiramo ibiciro by’umusoro ku bukode bw’ubutaka ireba Akarere ka Bugesera kose, ariko ngo hari n’aho bitahindutse kuko n’ubundi bari bafatiye ku biciro byo hasi bishoboka nk’uko biteganywa n’itegeko.

Iyo hagenwa ibiciro by’umusoro ku bukode bw’ubutaka, harebwa icyo bwagenewe gukoreshwa, niba ari ubucuruzi, gutura, inganda, ubukerarugendo n’ibindi. Inama Njyanama mu kugena ibiciro kandi ireba niba ari ubutaka buteguye, bufite ibikorwa remezo by’ibanze nk’umuhanda, umuriro, amazi n’ibindi, cyangwa se niba ari ubutaka buteguwe ariko budafite ibikorwa remezo by’ibanze.

src:kigalitoday

Comments are closed.