Muzika: Ishimwe Clément yatangaje urutonde rw’abahanzi batanu bo kwitega mu 2021 tugiye kwinjiramo

8,304
Kwibuka30

Umuyobozi wanashinze inzu ifasha abahanzi Ishimwe Karake Clément .iyo nzu ifasha abahanzi mu bya muzika yitwa Kina Music, yagaragaje abahanzi batanu abantu bakwiye kwitega mu mwaka wa 2021, ashingiye ku byo bakoze muri uyu mwaka wa 2020 tugana ku musoza.

Mu gihe umwaka wa 2020 ugana ku musoza ni ngombwa kureba mu nguni zose z’ubuzima; ibyagezweho, ibitaragezweho n’ibyo umuntu yakwitega mu 2021.  Umwaka 2020 urangiye ushaririye benshi, dore ko hari abari bafite imishinga ikomeye bagiye basubika bitewe n’icyorezo cya Covid-19.

By’umwihariko uruganda rw’imyidagaduro rwarashegeshwe bitewe n’uko kuva muri Werurwe 2020 kugeza uyu munsi nta gitaramo na kimwe kigeze kiba. Ibitaramo byabaye byose byabaye hifashishijwe ikoranabuhanga.

Hari abahanzi bari bafite imishinga yo kujya gutaramira mu mahanga, abari bafite gukorana indirimbo n’abahanzi bo mu mahanga, kumurika Album no kuririmba mu bitaramo bitandukanye n’ibindi byinshi byahagaritswe bitewe n’ingamba zo kwirinda Covid-19.

N’ubwo umwaka wa 2020 waranzwe n’icyorezo cya Covid-19 n’ubu umwana w’umuntu atazi iherezo ryacyo; abahanzi b’ikiragano gishya cy’umuziki n’abamaze igihe mu muziki bakoze uko bashoboye basohora indirimbo mu bihe byikurikirana. Bakora n’ibindi bikorwa bifite aho bihuriye n’umuziki.

Muri uyu mwaka kandi hari abifashishije ikoranabuhanga bamurika Album zabo za mbere. Abandi bateguza ibitaramo bikomeye mu mwaka wa 2021.

Ishimwe Clément Umuyobozi wa Kina Music, yabwiye itangaza makuru, ko ashingiye ku abahanzi batandukanye bigaragaje muri uyu mwaka; Nel Ngabo, Platini, Igor Mabano, Butera Knowless na Bruce Melodie ari bo bahanzi batanu bo kwitega mu mwaka wa 2021.Ishimwe Clément yagaragaje abahanzi batanu barimo umugore we Butera Knowless bo kwitega mu mwaka wa 2021

Mu bahanzi batanu yagaragaje bane ni abo muri Label ye ya Kina Music n’aho umwe ni Bruce Melodie washinze icyiswe ‘igitangaza Music’ yahurijemo Kenny Sol na Juno Kizigenza.

1.Nel Ngabo

Kwibuka30

2.Platini Nemeye

3. Butera Knowless

4.Igor Mabano

5.Bruce Melodie

Leave A Reply

Your email address will not be published.