Burera: Polisi yatwitse ibiro 30 by’urumogi na litiro 476 za Kanyanga.

5,943

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 9 Mata Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego batwitse ibiyobyabwenge byagiye bifatirwa mu bikorwa bya Polisi. Hatwitswe litiro 476 za Kanyanga n’ibiro 30 by’urumogi, byatwikiwe mu Karere ka Burera mu Murenge wa Bungwe mu Kagari ka Bungwe. Ubwo hatwikwaga ibi biyobyabwenge hari uhagarariye Urwego rw’ubugenzecya(RIB), uhagarariye Polisi y’u Rwanda ndetse n’abayobozi mu nzego z’ibanze.

Umuyobizi wa Polisi w’umusigire mu Karere ka Burera, Chief Inspector of Police (CIP) Callixte Kayitana yavuze ko biriya biyobyabwenge byafashwe mu mezi atatu atambutse yo muri uyu mwaka wa 2021, bifatirwa mu bikorwa bya Polisi ku bufatanye n’abaturage.  

Yagize ati” Ku bufatanye n’abaturage kuva muri Mutarama uyu mwaka twakoze ibikorwa byo kurwanya ibiyobyabwenge duhere ahantu abaturage bagiye batwereka bikunze kwinjirira muri aka Karere ka Burera. Abantu 48 nibo bafatiwe muri ibyo bikorwa ubu bashishikirijwe ubutabera, ariko hari n’abandi bagiye bashobora gucika bagahita basubira mu gihugu cya Uganda ari naho bakura biriya biyobyabwenge.”

CIP Kayitana yaburiye abantu bakishora mu bikorwa byo kwinjiza mu Rwanda ibiyobyabwenge n’ibindi bicuruzwa bya magendu kuko amayeri yose bakoresha yaramenyekanye. Yashimiye abaturage bakomeje gutanga amakuru kandi bakayatangira ku gihe asaba n’abandi kujya bihutira gutanga amakuru igihe hari abantu babonye bakora ibinyuranijwe n’amategeko.

Ati” Hari abantu bakitwikira ijoro bakanyura mu nzira zitazwi(Panya) bakajya mu gihugu cya Uganda gukurayo ibiyobyabwenge n’ibindi bicuruzwa bya magendu. Ndabakangurira kubireka kuko usibye kuba ibyo bakora ari icyaha gihanwa n’amategeko ariko bashobora no kuhaburira ubuzima bitiranijwe n’abaje guhungabanya umutekano w’u Rwanda.”

Yabasabye gushaka indi mirimo bakora yemewe n’amategeko kandi ibyara inyungu bakareka gukora ibiteme n’amategeko ndetse binagira ingaruka ku buzima bw’abaturage ndetse bikanaba intandaro y’iindi byaha.

Iteka rya minisitiri nº 001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira ikiyobyabwenge cy’urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko  Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

Ingingo ya 5 y’Iteka rya Minisitiri Nº001/MoH/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira inzoga zikozwe mu buryo budakurikije ibisabwa n’amabwiriza y’ubuziranenge n’andi mategeko mu biyobyabwenge byoroheje.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu Gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atageze kuri miliyoni icumi (10.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje

Leave A Reply

Your email address will not be published.