Burundi: Abarundi batuye mu mahanga ntibemerewe gutora

10,141
Kwibuka30

Ministeri y’ububanyi n’amahanga mu gihugu cy’U Burundi yatangaje ko kubera ikibazo cya coronavirus, Abarundi batuye mu mahanga ntibazatora prezida

Komisiyo y’igihugu ishinzwe gutegura amatora mu gihugu cy’Uburundi CENI, yatangaje ko udashobora kubona uburyo itegura amatora ku Barundi basanzwe batuye mu mahanga kubera ikibazo cya coronavirus.

Mu rwandiko ministeri y’ububanyi n’amahanga muri icyo gihugu cy’u Burundi yahaye abagihagarariye mu bindi bihugu, ministre yavuze ko kubera kino kibazo cya covid-19, leta y’ U Burundi itazabasha kubona uko itegurira uburyo bwo gutora Abarundi bose bari mu mahanga hirya no hino mu matora ateganijwe kuba muri uku kwezi klwa gatanu taliki ya 20.

Bamwe mu Barundi basanzwe baba mu mahanga, barasanga ari ukubuzwa bumwe mu burenganzira bwabo mu gutora abayobozi bityo bagasaba ko ayo matora yakwigizwa inyuma kugira ngo nabo bazabashe gutora. CENI yavuze ko kubera byinshi mu bihugu byafunze imipaka ibihuza n’ibindi bitazoroha ko abakozi b’iyo komisiyo babasha gusohoka hanze y’igihugu, ikintu bamwe bavuga ko atari byo kuko bishoboka ko igihugu gikoresha uburyo bw’ikoranabuhanga mu gihe kuyigizayo bitashoboka.

Kwibuka30

Mu gihugu cy’u Burundi, hateganijwe amatora atatu yose azakorwa ku munsi umwe kuri iyo taliki ya 20 Gicurasi, muri ayo matora hazatorwa umukuru w’igihugu uzasimbura PIERRE NKURUNZIZA, hazatorwa kandi a’abadepite ndetse n’ay’abayobozi ba zakomini.

Bamwe barasanga bakumiriwe

Umwe mu Barundi utuye mu gihugu cya Kenya yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko bibabaje kubona bagiye kuyoborwa imyaka irindwi yose n’abayobozi batagizemo uruhare mu gutora. Ku bwe arasanga ko Abarundi baba hanze bakwemererwa gutora bakurikije amabwirizwa y’suku n’ayo kwirinda Covid-19 mu bihugu basanzwe babamo, cyangwa se Leta yabo igakoresha ikoranabuhanga ku buryo umuntu yatora nubundi bitamusabye gusohoka hanze.

Biteganijwe ko Abarundi barenga miliyoni eshanu aribo bazitabira ayo matora hagati mu gihugu. Harahabwa amahirwe ishyaka rya CNDD ko ariryo rishobora kwegukana intsinzi rigakurikirwa n’ishyaka rya AGATHON RWASA ryitwa CLN

This image has an empty alt attribute; its file name is 111820847_burundi_election.jpg
Leave A Reply

Your email address will not be published.