Burundi : Kiliziya gatolika iravuga ko habaye ubujura bukabije mu matora aho batoreye n’abapfuye

12,892
Kwibuka30

Kiliziya gatolika mu gihugu cy’Uburundi yavuze ko mu matora aherutse kuba, habayemo ubujura bwinshi aho batoreye abapfuye ndetse n’abahunze.

Nyuma kuri uyu wa mbere komisiyo y’igihugu yigenga ishinzwe gutegura amatora mu Burundi ishyiriye hanze ibyavuye mu matora ya prezida n’inteko ishinga amategeko imibare ikagaragaza ko ishyaka rya CNDD-FDD risanzwe riri ku butegetsi ariryo ryegukanye intsinzi, kuri uyu wa kabiri kiliziya gatolika muri icyo gihugu yatangaje ko muri ayo matora haranzwemo n’ubujura bukabije.

Umuvugizi w’inama nkuru y’abepiskopi ba kiliziya gatolika Musenyeri Joanchin NTAHONDEREYE mu kiganiro yagiranye na Radio ijwi rya Amerika yavuze ko ko kiliziya yari ifite indorerezi zirenga 2,700 mu gihugu cyose, ko abo bose bagiye bagaragaza inenge zabaye muri ayo matora. Musenyeri Joachim yagize ati:”muri ayo matora habayemo ubujura bukabije bwakizwe n’abashinzwe gutegura ayo matora bahagarariwe n’abayobozi bakuru mu ishyaka rya CNDD-FDD, ….Hari aho byagiye bigaragara ko hari abatoye kandi barapfuye bizwi neza, hari n’abazwi ko bahunze ariko bakaba barabaroreye”

Joachim NTAHONDEREYE yakomeje avuga ko kiliziya iteye utwatsi uburyo leta yakoresheje itera ubwoba bamwe mu bahagarariye amashyaka yabo ko basinya ku nzandiko zivuga ko ayo matora yagenze neza.

Kwibuka30

Bwana Agathon Rwasa ari mubahabwaga amahirwe we yavuze ko yemeranywa cyane n’ibyo kiliziya yavuze, ndetse kubwe akaba avuga ko azajurira ku rukiko rushinzwe itegeko nshinga, ndetse ko byanze aziyambaza urukiko rwa EAC.

Twibutse ko imibare ivuga ko ishyaka CNDD-FDD rihagarariwe na Gen Major Evariste Ndayishimiye ariryo ryegukanye intsinzi ku manota 68.7% mu gihe ishyaka CNL rya Agathon RWASA ryagize 24.1%

Rwasa Agathon wari uhanganye cyane na CNDD-FDD arasanga yaribwe

Leave A Reply

Your email address will not be published.