Bwana GAHIGI uyobora ikipe ya Bugesera yarekuwe nyuma yo gusanga ari umwere

10,967
Kwibuka30
Gahigi Jean Claude Umuyobozi w'ikipe ya Bugesera FC ari mu maboko  y'ubugenzacyaha – Enews rwanda

Umuyobozi w’ikipe ya Bugesera FC, Gahigi Jean Claude wari ukurikiranyweho gusambanya umukobwa ku gahato, yagizwe umwere nyuma y’ibimenyetso byakusanyijwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha.

Tariki ya 20 Nzeri 2020, nibwo RIB yahamirizaga FunClub ko Gahigi Jean Claude acumbikiwe kuri Sitasiyo ya Polisi yo mu karere ka Bugesera, aho uru rwego rwavugaga ko uyu muyobozi wa Bugesera FC yakekwagaho gukora ubusambanyi bw’agahato.

Nubwo RIB yabitangaje kuri iyi tariki, ariko uru rwego rwanemeye ko uyu mugabo yari amaze iminsi irenga irindwi (7) atawe muri yombi akekwaho iki cyaha cy’ubusambanyi bw’agahato, ariko iperereza rikaba ryari rigikomeje.

Kwibuka30

Nyuma y’iperereza ryakozwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ndetse n’Urwego rw’Ubushinjacyaha, bashaka ibimenyetso bishimangira ko ibyo uyu mugabo yakekwagaho ari ukuri koko, Gahigi Jean Claude yaje kugirwa umwere ndetse ahita anarekurwa asubira mu buzima bwe busanzwe no kazi ke ka buri munsi.

Biravugwa ko Gahigi Jean Claude yarekuwe kuwa gatatu tariki ya 07 Ukwakira 2020 nyuma y’uko yari amaze kugirwa umwere n’Ubushinjacyaha bwari buri gukurirana dosiye y’uyu muyobozi.

Gahigi akaba yari yatawe muri yombi akekwaho gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato umukobwa w’imyaka 18, nkuko Umuvugizi wa RIB Dr Murangira B.Thierry yari yabwiye FunClub mu kwezi gushize.

(src:Funclub)

Leave A Reply

Your email address will not be published.