Sergio Romero, Phil Jones na Marcos Rojo ntibari ku rutonde rw’abakinnyi 25 Mancester United izifashisha.

9,991
Kwibuka30

Serigio Romero ntiyashyizwe ku rutonde rw’abakinnyi 25 Mancester United izifashisha mu mikino y’amatsinda ya Chamions League.

Umutoza wa Machester United Ole Gunnar Solskjear yasohoye urutonde rw’abakinnyi 25 azifashisha  mu mikino y’amatsinda ya Champions league, gusa ntirugaragaraho abakinnyi 3 aribo Serigio Romero, Phil Jones na Marcos Rojo.

Ni imikino azahuramo n’amakipe bari kumwe mu itsinda H ariyo Paris Saint Germain(Ubufaransa), RB Repzig(Ubudage), na Istambul Basaksehir(Turkiya).

Sergio Romero w’imyaka 33 ntakibona umwanya muri Manchester United kuva iyi kipe yagarura umunyezamu wayo Dean Henderson yari yaratije mu ikipe ya Shifield United ubu usigaye ari umunyezamu wa kabiri kuri David de Gea.

Abakinnyi bashya baguzwe vuba aha aribo Edinson Cavani, Alex Telles, Donny Van de Beek, na Facundo Pellistri bagaragara kuri uru rutonde.

Edinson Cavani na Alex Telles ni bamwe mu bakinnyi bashya Manchester United izifashisha mu mikino ya Champions League

Kwibuka30

Abakinyi bari kuri List ya mbere:

Abanyezamu: David de Dea, Dean Herndeson, Lee Grant.

Ba myugariro: Eric Bailly, Timoty Fossu Mensah, Victor Nelson Lindelof, Harry Magwire, Luke Shaw, Alex Telles, Axel Tuanzebe na Aoron Waan Bisaka.

Abo Hagati: Bruno Fernandez, Fred, Paul Pogba, Nemanja Matic, Scott Mctominay, Facundo Pellistri, Donny Van De Beek, Daniel James, Juan Mata, na Jesse Lingard.

Abataka: Edinson Cavani, Marcus Rashford, Odion Ighalo na Anthony Martial

Mason Greenwood, Teden Mengi na Brandon Williams nabo bashobora kwiyongera kuri uru rutonde nkuko Sky sports ibitangaza.

Marcos Rojo na Phil Jones nabo ntibazifashishwa mu mikino y’amatsinda ya Champions league

Leave A Reply

Your email address will not be published.