Bwana HALINDINTWALI basanze yimanitse mu kiziriko arapfa

11,127

HALINDINTWARI Horeste basanze yiyahuye nyuma y’aho atonganiye n’umugore we.

Umugabo witwa HALINDINTWARI Horeste wari utuye mu Murenge wa Byumba yaraye yiyahuye akoresheje umugozi amakuru amenyekana muri kino gitondo. Amakuru atangwa na mama we umubyara yavuze ko uno mugabois HALINDINTWARI Horeste yaraye atonganue n’umugore we ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri, ariko kubera uburakari bwinshi babonaga afite, basabye umugore kuba agiye gushaka aho arara kugira ngo umujinya ugabanuke, mu gitondo umwana wari uje gukama kwa nyina nibwo yasanze  bwana HALINDINTWARI yimanitse ku mugozi.

Amakuru dukesha abaturanyi be, ngo ni uko uno mugabo yari yarabyaranye n’umugore umwana umwe ariko akamubyarira iwabo, nyuma agahita amucyura, ariko ngo buri gihe uno mugabo HALINDINTWALI yajyaga abwira umugore ko agomba gusubira iwabo akaba ariho amutungira, kandi ko ngo natabikora aziyahura. Ano makuru yemejwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge, avuga ko afite amakuru yahawe n’abaturage ko uno mugabo yatumye umwana ikiziriko cy’amatungo mu baturanyi ahagana saa kumi n’imwe z’umugoroba akaba ari nacyo kiziriko basanze yimanitsemo.

Ikibazo cyo kwoyahura kimaze iminsi kivugwa mu gihugu ariko kugeza ubu abantu bakaba bataramenya impamvu nyayo ituma abantu biyahura, ariko bamwe babihuza n’ubuzima bukomeye bwo muri iyi minsi, nubwo ata bushakashatsi bwari bwakorwa ngo byemezwe

Leave A Reply

Your email address will not be published.