MUDACUMURA Wayoboraga Umutwe w’iterabwoba wa FDLR yiciwe muri Congo

12,125

General MUDACUMURA Sylvestre wayoboraga umutweumutwe FDLR yiciwe muri Repubulika Iharanira Demokrasi ya Congo.

Amakuru ajyanye n’umutekano ari kuvugwa cyane kuri ubu, ni iyicwa rya Lt Gen MUDACUMURA SYLVESTRE wayoboraga umutwe w’iterabwoba wa FDLR, amakuru akavuga ko uno mugabo yarasiwe mu gihugu cya Repubulika iharanira demokrasi ya Congo.

Mudacumura yari ku rutonde rw’abantu bashakishwaga n’urukiko rwa ICC kubera ibyaha by’inyokomuntu yashinjwaga, ibyaha byakozwe n’uwo mutwe, bikorerwa mu gihugu cya RDC.

MUDACUMURA SYLVESTRE yahoze mu gisirikare cy’u Rwanda mbere ya genocide yakorewe abatutsi FAR (Forces Armées du Rwanda), yabaye umwe mu basirikare bo mu mutwe w’aba GP (Gardes Presidentielles) ndetse akaba yarigeze no kungiriza umuyobozi w’uwo mutwe. Sylvestre yinjiye muri FDLR mu mwaka w’i 2003.

MUDACUMURA Sylvestre yize mu ishuri rya gisirikare ryo mu Budage rya LEADERSHIP ACADEMY OF ARMED FORCES I Hambourg. Amakuru dufite avuga ko uno murwanyi yaguye muri Kivu y’Amajyepfo mu Karere ka Bwito. Mudacumura yari akurikanyweho ibyaha bigera ku icyenda, harimo iby’iterabwoba.

Bwana MUDACUMURA apfuye afite imyaka 63 y’amavuko, yavukiye muri Komini ya KIBIRIRA ubu ni mu Karere ka Ngororero.

Leave A Reply

Your email address will not be published.