Bwana Mulindahabi Diogene wayoboraga IPRC-Kgl amaze gutabwa muri yombi

10,777
Kwibuka30

Bwana Mulindahabi Diogene wayobora IPRC-Kigali amaze gutabwa muri yombi nyuma y’aho bigaragaye ko habaye ubujura bw’ibikoresho muri icyo kigo.

Ingenieur Mulindahabi Diogene wari usanzwe ayobora ishuri rya IPRC-Kigali riherereye mu Karere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali biravugwa ko ubu amaze gutabwa muri yombi, uyu mugabo akurikiranyweho icyaha kijyanye n’ubujura bw’ibikoresho buvugwa muri iki kigo ayobora, ikintu cyatumye minisiteri y’uburezi mu Rwanda ifata umwanzuro wo kuba ihagaritse by’agateganyo iryo shuri mu gihe cy’ibyumweru bibiri guhera none kuwa 23 Ukwakira 2022.

Mu ijwi ry’umuvugizi w’Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB Dr Murangira Thierry yavuze ko usibye uyu muyobozi, hari n’abandi bakozi bo muri icyo kigo batawe muri yombi kandi ko iperereza rigikomeje.

Yakomeje avuga ko hari bimwe mu bikoresho bimaze kugaruzwa bikaba byarafatanywe bamwe mu bakozi b’iri shuri.

Kwibuka30

Dr Thierry yashimiye uruhare rw’abaturage mu gutanga amakuru kuko amakuru y’ibanze aribo bagiye bayatanga.

Dr Murangira Thierry yemeje iby’aya makuru ashimira n’uruhare rw’abaturage mu gutanga amakuru.

Ku gicamunsi cyo kuri iki cyumweru nibwo minisiteri y’ubuzima yasohoye itangazo ko icyo kigo kibaye gifunze mu gihe cy’ibyumweru bibiri, itangazo ryavugaga ko nta mundi muntu wemerewe kwinjira muri icyo kigo, kandi ko n’abanyeshuri basanzwe barara mu kigo bashakiwe uburyo bubacyura.

Ibi bibaye nyuma y’umunsi umwe gusa perezida Kagame avuze ku bayobozi bamwe na bamwe batanyurwa, barya ibya rubanda bari bashinzwe kurinda.

Leave A Reply

Your email address will not be published.