Bwana Sembagare wayoboye Burera n’umuhungu we barokotse impanuka ikomeye

11,181
Kwibuka30
Iyi modoka yari irimo uwahoze ari Meya wa Burera, Bwana Sembagare Samuel.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatandatu, mu kagari ka Musaza, umurenge wa Gitovu mu karere ka Burera, habereye impanuka yari irimo Sembagare Samuel wahoze ayobora aka karere. yayirokotse ariko abandi babiri barimo n’umuhungu we wari utwaye barakomereka.

Imodoka bari barimo ifite Plaque RAA 894 K yataye umuhanda iboneza mu mukoki uri hafi y’ikoni.

Uretse Sembagare n’umuhungu, muri iyi modoka harimo Jean de Dieu Ngendahimana wahoze ashinzwe uburezi, uyu akaba yakomeretse bidakabije nkuko byatangajwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gitovu Protais Mugiraneza.

Mugiraneza avuga ko uko bigaragara iriya mpanuka yatewe nuko uwari utwaye atari azi neza umuhanda.

Kwibuka30

Ati ” Shoferi yahuye n’imbangukiragutabara yari igiye kuzana umuntu wakomeretse ari ku igare, ayibonye ashaka kuyihunga, imodoka itannye ashaka kuyigarura mu muhanda niko kugwa munsi y’umuhanda”.

Avuga ko amahirwe yabayeho ari uko ntawe yahitanye ndetse n’abakomeretse bikaba bidakabije, ubu bari kwitabwaho n’abaganga ku bitaro bya Butaro.

Samuel Sembagare wayoboye Burera yarokotse impanuka ikomeye

Samuel Sembagare yayoboye akarere ka Burera guhera muri 2009 asimburwa na Kamanzi Raymond. Yayoboye Burera asimbuye Aime Bosenibamwe wari ugizwe Guverineri w’intara y’Amajyaruguru nawe wari usimbuye Boniface Rucagu.

Leave A Reply

Your email address will not be published.