Umunyarwanda wakekwagaho gutwika urusengero yarekuwe

10,119
Kwibuka30

Polisi yo mu gihugu cy’Ubufaransa yarekuye umunyarwanda w’imyaka 39 y’amavuko nyuma yo kugirwa umwere ku cyaha yakekwagaho cyo gutwika urusengero rw’amateka rwa mutagatifu Petero rwo mukinyejana cya 15 (15th-century St Peter and St Paul Cathedral) mu mugi wa Nantes.

Uyu mukorerabushake wakoraga kuri uru rusengero yagizwe umwere nyuma yuko abamwunganira mu mategeko babwiye ubutabera ko ntaho umukiriya wabo ahurira n’inkongi y’umuriro yibasiye uru rusengero.

Kuri uyu wa gatandatu nibwo uru rusengero runini rwibasirwaga n’inkongi y’umuriro. Umuriro wasakaye imbere mu nyubako, yangirikaho igice kinini ndetse n’amarangi n’ibirahure byari biyigize birangirika bikomeye.

Kwibuka30

Kuvu ubwo inzego z’umutekano zatangaje ko iperereza ku cyateye inkongi ritangira.

Uwatawe muri yombi ni umunyarwanda wakoraga nk’umukorerabushake kuri uru rusengero, niwe wari waraye afunze urusengero mu ijoro ryo kuwa gatanu. Nyuma y’iperereza yagizwe umwere ararekurwa.

Iyi nkongi y’umuriro ibaye nyuma y’umwaka umwe urundi rusengero runini rwa Cathedral Notre-Dame de Paris rwibasiwe n’inkongi y’umuriro rukangirika igisenge bikomeye.

Leave A Reply

Your email address will not be published.