CA: Abapolisi b’u Rwanda muri Centrafrika batangije umushinga wo gushakira amazi abaturage

10,121

Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bwo kugarura no kubungabunga amahoro muri Centrafrique (RWAFPU), bateguye umushinga uzageza amazi meza ku baturage bo mu mujyi wa Bangui.

Itsinda ry’abapolisi boherejwe i Bangui mu Ukuboza umwaka ushize mu butumwa bw’amahoro bwa Loni (MINUSCA), bayobowe na ACP Safari Uwimana, bakoze umushinga wa 50 000$ wo gukemura ikibazo cy’amazi meza mu murwa mukuru Bangui.

Muri uyu mushinga hazubakwa amavomero atatu y’amazi aturuka mu butaka mu duce tutagira amazi meza twa Ngongonon Two, Ngongonon Four na Galabadja Four.

Mu ntangiriro z’uku kwezi, ubuyobozi bwa MINUSCA bwemeye gutera inkunga uyu mushinga witezweho kurangira mu byumweru bitatu.

Ibuye ry’ifatizo ry’ahazakorwa uyu mushinga ryashyizweho kuwa 14 Nyakanga, uyu muhango uyoborwa n’abayobozi muri guverinoma na MINUSCA.

ACP Safari avuga ko uyu mushinga uri muri nshingano zabo zo kurinda abasivili.

Ati “Inshingano ya MINUSCA ni ukurinda abasivili ariko turi no mu gihe Isi ihanganye n’icyorezo cya Coronavirus, ku bw’ibyo kugira amazi meza ni umushinga ufite ingaruka zihuse zo kurengera ubuzima”.

Kuva mu 2014, abapolisi b’u Rwanda babungabunga amahoro muri Bangui mu butumwa bwa Loni bwiswe MINUSCA kandi bafitanye umubano mwiza n’abaturage ba Bangui cyane cyane ahazwi nka 8ème Arrondissement.

ACP Safari yavuze ko umushinga w’amazi meza wakozwe mu murongo wo guharanira ubuzima bwiza bw’abaturage.

Mu myaka yose Polisi y’igihugu imaze muri Centrafrique mu butumwa bw’amahoro, ntiyahwemye gukora ibikorwa bizamura imibereho y’abaturage birimo kubagezaho amazi meza no gukora Umuganda wo gusukura imihanda n’aho batuye.

(Source:Igihe)

Comments are closed.