CAF yinjiye mu kibazo cy’umukinnyi avutse muri 1990 kandi nyina yarapfuye muri 1985

2,037

Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika, CAF ryatangaje ko rigiye kwinjira mu kibazo cy’umukinnyi wo muri Gabon uvuga ko yavutse mu mwaka w’i 1990 kandi hari amakuru yizewe avuga ko nyina umubyara yapfuye mu mwaka wa 1985.

Umugabo witwa Guelor Kanga yavuze ko yavutse mu 1990 ariko byagaragaye ko nyina yaba yarapfuye mu 1985 bityo imyaka ye ikaba ishidikanywaho.

Kubera iyo mpamvu, Kanga, kuri ubu arimo gukorwaho iperereza ku kubeshya imyaka kuko avuga ko yavutse mu 1990 nyamara nyina umubyara ngo yarapfuye mu 1985.

Guélor Kanga ni umukinnyi w’umupira w’amaguru wabigize umwuga ukina hagati mu ikipe ya Red Star Belgrade hamwe n’ikipe y’igihugu ya Gabon.

Ikibazo cya Kanga ufite inkomoko muri Congo cyatangiye gukurikiranwa nyuma y’aho Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Kongo (FECOFA) rireze Gabon gukinisha umukinnyi wabeshye umwirondoro we.

FECOFA ivuga ko Guelor Kanga pasiporo ye yerekana ko yavutse ku ya 1 Nzeri 1990 i Oyem nyamara ngo yitwa Kiaku Kiaku Kiangana wavutse ku ya 5 Ukwakira 1985 i Kinshasa, muri DRC.

Abanyekongo bemeza ko uyu mukinnyi wa Red Star Belgrade yaba yarahimbye umwirondoro we ageze mu ikipe ya GBI yo mu cyiciro cya kabiri muri Gabon.

Ku bwabo, nta kuntu uyu mukinnyi yaba yaravutse mu 1990 kandi nyina yarapfuye mu 1985 ngo keretse niba yarazutse akamubyara,kandi bidashoboka.

Uyu mukinnyi aramutse ahamwe n’icyaha, Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Gabon rishobora kuregwa gukoresha inyandiko mpimbano no kutubahiriza inzira ya FIFA ijyanye no guhindura ubwenegihugu, ubwo uyu yavaga muri Congo akajya muri Gabon.

Comments are closed.