Cape Town:Hitabajwe indege za Kajugujugu mu kuzimya inkongi y’umuriro yibasiraga kaminuza.

5,669
Kwibuka30
A helicopter battles a blaze that destroyed the nearly 200-year-old Jagger Library on the University of Cape Town (UCT) campus

Umuriro w’agasozi wadutse ku mabanga y’umusozi witwa Table Mountain muri Afurika y’epfo wakwiriye ku ishami riri hafi aho rya Kaminuza ya Cape Town, biba ngombwa ko abanyeshuri babarirwa mu magana bahungishwa, nkuko abategetsi babivuga.

Uwo muriro wakwiragiye byihuse nyuma yuko wadutse mu gitondo cyo ku cyumweru hafi y’urwibutso rw’umunyapolitike Cecil Rhodes. Resitora yakongotse.

Isomero rizwi cyane mu mateka ndetse n’izindi nyubako nabyo byashegeshwe.

Indege enye za kajugujugu zirimo kumisha amazi ku ndimi z’umuriro.

Pariki z’igihugu z’Afurika y’epfo zavuze ko abazimya umuriro batabajwe ku isaha ya saa tatu za mu gitondo (9h) ku isaha yaho (ari nayo yo mu Rwanda no mu Burundi).

Umuriro ngo wahise ukwirakwira byihuse kubera ubuhehere buri hasi ndetse no kuba ibigunda (ibihuru) byari byumagaye.

Uwo muriro waremye umuyaga wawo bwite, uyu na wo wongera igipimo cyo gukwirakwira kwawo, nkuko izo pariki zabivuze.

Kwibuka30

Zigereranya ko abazimya umuriro bazakenera iminsi itari munsi y’itatu ngo babe bahagaritse uwo muriro.

Ubuyobozi bw’izo parike bwagize buti: “Nyuma y’iperereza ry’ibanze, bifatwa ko intandaro y’uyu muriro ari umuriro wasizwe ucanywe n’umuntu utagira aho aba”.

A helicopter battles a blaze that destroyed the nearly 200-year-old Jagger Library on the University of Cape Town (UCT) campus

Abazimya inkongi barenga 120 boherejwe muri ako gace, ndetse umwe muri bo yajyanwe ku bitaro kuvurwa ibikomere byatewe n’ubushye.

Uwo muriro washenye igice kimwe cy’isomero rya Jagger Library ryo kuri Kaminuza ya Cape Town ndetse n’urusyo rwanditse amateka rukoreshwa n’umuyaga rwa Mostert’s Mill. Izindi nyubako nazo zashegeshwe.

Mu butumwa bwo kuri Twitter, Kaminuza ya Cape Town (UCT) yagize iti: “Abanyeshuri bose ba UCT bahungishijwe bakurwa kuri iri shami bikozwe n’abakozi bo mu butabazi bwihuse”.

Abatuye muri ako gace baburiwe ko haba umwotsi n’igihu cy’umukara mu kirere, basabwa gukomeza gufunga amadirishya n’imiryango.

Hagati aho, aburira imisozi muri parike y’igihugu ya Table Mountain National Park basabwe kuhava ndetse n’abashoferi bari baparitse imodoka muri ako gace basabwe kuzihakura.

Leave A Reply

Your email address will not be published.