HRW irashinja Leta y’u Rwanda kumarira ku icumu abatavuga rumwe nayo

3,769
Kwibuka30
IWACU English News | The voices of Burundi – Human Rights Watch: “2015  Crisis Continued through 2017”

Umuryango Human right watch urashinja Leta y’u Rwanda kubangamira uburenganzira bw’abatavuga rumwe nayo.

Kuri uyu wa gatatu taliki ya 16 Werurwe 2022, umuryango Humana right watch uharanira uburenganzira bwa muntu washyize hanze raporo itunga agatoki Leta y’u Rwanda kuba ibangamira abatavuga rumwe nayo ndetse ko yaba ifite gahunda yo kumarira ku icumu abatumva ibintu kimwe ku murongo w’imiyoborere washyizweho na guverinoma.

Muri raporo yashyizweho umukono na Bwana Lewis MUDGE uhagarariye uwo muryango u Rwanda rubarizwamo, yavuze ko hagati y’umwaka wa 2020 na 2021 Leta y’u Rwanda yagiye ifunga abantu benshi barimo abanyapolitiki, abanyamakuru, n’abandi bitwa ko baharanira uburenganzira bwa muntu, abo bose ngo ibaziza kuba babasha gushira ubwoba bakavuga ibitagenda mu gihugu, cyangwa bakazira kuba batumva imirongo migari iba yarashyizweho na Leta y’u Rwanda.

Rwanda: Human Rights Watch isaba amatohoza yigenga ku rupfu rwa Kizito  Mihigo - BBC News Gahuza

Bwana Lewis Mudge arasaba ko abantu bose bafunzwe bazira ibitekerezo byabo gufungurwa nta n’andi mananiza.

Muri iyo raporo igizwe n’amapaji menshi, HRW yakomeje ivuga ko hari abanyapolitiki n’impirimbanyi z’uburenganzira bwa muntu bagiye bacibwa imanza zidasobanutse, ndetse bakanakatirwa ku byaha bihimbano.

Hatanzwe urugero rw’abarwanashyaka ba DALF UMURINZI, ishyaka rya Ingabire Victoire (ariko ritari ryemerwa mu gihugu) bagiye bafungwa abandi bakaburirwa irengero.

Kwibuka30

Mu banyamakuru, HRW ivugamo uwitwa Cyuma Dieudonne Hassan wafunzwe kubera kutavuga rumwe na Leta, ariko Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bukaba bumurega icyaha cyo kwiyitirira umwuga utari uwe, ndetse n’icyaha cyo kubangamira inzego z’umutekano n’iza Leta.

Undi uvugwa hano ni Bwana Theoneste nyiri UMUBAVU TV, uyu akaba yaratawe muri yombi ubwo yari arimo ategura igikorwa yiswe, “INGABIRE DAY”

Urutonde ni rurerure cyane, ariko muri rwo harimo na Karasira Aimable uvuga ko umuryango we wishwe n;abasirikare ba RPF Inkotanyi ubwo bari mu rugamba rwo kubohora igihugu, ndetse na Madame Idamange.

Umuvugizi wa HRW muri kano karere yahise asaba Leta y’u Rwanda gufungura vuba na bwangu abo nbose bafunzwe bazira ibitekerezo byabo.

Leta y’u Rwanda irabihakana, ikavuga ko ari itotezwa iri gukorerwa na HRW

Umuvugizi wa Leta y’u Rwanda, Madame MAKOLO Yolande, abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter, yanyomoje ibyo birego byose, abyita itotezwa rikomeje gukorerwa u Rwanda binyuze muri uwo muryango, yavuze ko u umurongo w’ubutabera mu Rwanda uzwi kandi ugaragarira buri wese, yakomeje avuga ko mu Rwanda nta muntu ufungwa kubera ko yatambukije ibitekerezo yewe niyo byaba ari ibinenga igihugu.

Yolande Makolo yagizwe Umuvugizi wa Guverinoma muri Minisiteri y'Ububanyi  n'Amahanga - Kigali Today

Yolande Makolo yanyomoje ibyo HRW ishinja u Rwanda abyita itotezwa

Comments are closed.