Denyse NKURUNZIZA arasanga umugabo we yatabarutse nk’intwali

7,025
Denise NKurunziza yavuze ko umuhisi Nkurunziza yarangije neza kandi yapfuye mu mahoro

Umufasha w’uwahoze ari prezida w’i Burundi Denyse NKURUNZIZA arasanga umugabo atabarutse nk’intwari, kandi ko yakoze ibyiza yari yarifuze gukorera igihugu ke

Kuri uyu munsi nibwo uwahoze ari prezida w’igihugu cy’u Burundi yashyinguwe nyuma y’ibyumweru bisaga bibiri yitabye Imana azize guhagarara k’umutima (Nk’uko Leta yabivuze). Mu muhango witabiriwe n’abantu ibihumbi bari buzuye muri stade y’umupira w’amaguru iherereye mu Ntara ya Gitega, Uwahoze ari umukuru w’igihugu Nyakubahwa Pierre Nkurunziza, yaherekejwe n’akarasisi kabasirikare benshi, ndetse ku muhanda abanru bari benshi cyane, bategetswe guhagarara mu rwego rwo kubaha umurambo wa Prezida wabo.

Abantu bari benshi mu kibuga Ingoma gusezeraho umuhisi Nkurunziza

Kuri stade, abantu bari benshi baje gusezeraho umukuru w’igihugu cyabo

Mu ijambo madame DENYSE NKURUNZIZA umufasha wa Nyakwigendera Peter NKURUNZIZA, yashimiye Imana kuba yarabahaye imbara zatumye bakomera mu bihe nk’ibi ngibi bitoroshye,

Mu ijambo ryiwe yibanze ku majambo yanditse muri Bibiliya

Yashimiye Imana yabahaye imbaraga zo kwakira no gukomera mu bihe bitoroshye

Yagize ati:”Kubura umuntu wifuzaga gukomeza kubana nawe mu gihe gito, ntibiba byoroshye, ariko mu muryango Imana yaduhaye imbaraga zo kubasha guhagarara mu bihe nk’ibi” yakomeje avuga ko Umugabo we yagiye nk’intwari, ati:”NKURUNZIZA yagiye nk’intwari, kandi yari intawari koko, yakoze ibyiza byose yari yarifuze gukorera igihugu cye, ntacyo nshinja Imana, agiye nk’umukiranutsi, Imana izamwibukira imirimo myiza yakoze”

Ikiziga c'umuhizi Nkurunziza gihabwa icubahiro mu kibuga Ingoma

Imodoka yari izanye umurambo wa Peter NKURUNZIZA

Denyse NKURUNZIZA yavuze ko aricyo gihe cye, ndetse asaba buri muntu gutegura iherezo rye.

Denyse Nkurunziza yasubiyemo amagambo yavuzwe na Bwana Nkurunziza ati: “yajyaga avuga ko ikibi atari ugupfa, ahubwo ikibi ari ugupfira nabi igihugu n’umuryango”

Ati: “Nimureke dushime Imana rero kuko agiye atarigeze aduhemukira kandi ntiyahemukiye n’igihugu, kuko iyo ahemukira igihugu twari kuba hano ariko kandi dufite ipfunwe…”.

Bamwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Nkurunziza bamushinja kuba yarayoboje igitugu mu gihe k’imyaka 15 yamaze ku buyobozi, mu gihe abandi bamubonaga nk’intwali yahanganye na guverinoma yari yarabahejeje hanze.

Mu ijambo ryiwe yibanze ku majambo yanditse muri Bibiliya

Comments are closed.