Donald Trump wahoze ayobora Amerika yitabye urukiko

3,003
Kwibuka30

Donald Trump yabaye umuntu wa Mbere wayoboye Leta Zunze Ubumwe za Amerika witabye urukiko ku byaha birimo gufata nabi amabanga y’igihugu, bishobora kumufungisha imyaka myinshi biramutse bimuhamye.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri nibwo Trump yagejejwe mu rukiko rwo mu Mujyi wa Miami, ngo asomerwe ibyaha 37 ubushinjacyaha bumukurikiranyeho.

Ni ibyaha bifitanye isano n’inyandiko zirimo amabanga ya Leta zabonetse mu nyubako ye , bikavugwa ko Trump yazitwaye ubwo yavaga ku butegetsi agamije kugira ibyo asibanganya.

Muri izo nyandiko, ubushinjacyaha buvuga ko harimo izari zanditseho amabanga akomeye y’umutekano nk’ingano y’intwaro kirimbuzi Amerika ifite ndetse n’iz’ibindi bihugu, ibihugu Amerika ishobora gutera biramutse biyendereje n’ibindi.

Trump yinjiye mu rukiko ari kumwe n’abanyamategeko be, ari nabo bavuze mu minota 45 yose bamaze imbere y’umucamanza, mu gihe Trump yari yicaye. Bahakanye ibyaha byose umukiliya wabo aregwa, bavuga ko ari umwere.

Trump aregwa hamwe n’uwahoze ari umukozi we Walt Nauta, ushinjwa kuyobya inzego z’ubutabera ngo zitamenya ko Trump abitse amabanga ya Leta.

Byari biteganyijwe ko Nauta na we agezwa imbere y’urukiko kuri uyu wa Kabiri ariko byasubitswe, byimurirwa tariki 27 Kamena.

Ubushinjacyaha bwahise busaba umucamanza gutegeka ko Trump atagomba kuvugana na Nauta mu gihe urubanza rukomeje, kugira ngo batica iperereza.

Kwibuka30

Ubwo yari amaze gusomerwa ibyaha aregwa no kubihakana, iburanisha ryasojwe. Ubushinjacyaha bwasabwe gukusanya ibimenyetso byose bufite, bigashyikirizwa urukiko ari nabwo hazanzurwa itariki y’iburanisha.

Urubanza rurangiye Trump yasohotse, abanza guca muri restaurant ikomeye iteka indyo zo muri Cuba mu Mujyi wa Miami, aho yasuhuje abari baje kumushyigikira.

Yabaguriye ibyo kurya ari nako bamwifuriza isabukuru nziza, dore ko kuri uyu wa Gatatu aribwo yuzuza imyaka 77.

Trump avuye muri iyo restaurant yahise afata indege asubira muri Leta ya New Jersey ari naho yaganiriye n’itangazamakuru.

Yavuze ko ibyaha ashinjwa ari ibihimbano bigamije kumwibasira.

Trump akurikiranywe mu kindi kirego ashinjwamo kwishyura akayabo umukinnyi wa filime z’urukozasoni ubwo yari agiye kwiyamamariza kuyobora Amerika mu 2016, ngo uwo mugore atazamuvamo.

Muri Mata nabwo yagejejwe mu rukiko kuri ibyo byaha byo kubeshya agasohora ayo mafaranga ubushinjacyaha bufata ko yari nk’ayo kwiyamamaza, nyamara we akabyita ko yayishyuraga umunyamategeko we.

CNN yatangaje ko Trump afite amahirwe yo gukomeza gutinza urubanza ku buryo rushobora gutangira nyuma ya 2024 akabona umwanya wo kwiruka mu byo kwiyamamariza kongera kuyobora Amerika. Trump yavuze ko aziyamamaza.

(Src: Igihe.com)

Leave A Reply

Your email address will not be published.