Sudan: Umutwe wa RSF urashinjwa kwica Guverineri wa West Darfur

4,544
Kwibuka30

Abategetsi bo muri Sudan bavuga ko Guverineri w’akarere ka West Darfur yishwe n’umutwe witwara gisirikare witwa Rapid Support Forces (RSF), umaze igihe urwana n’igisirikare cya Sudan.

Amasaha mbere yuko yicwa, Khamis Abbakar yari yashinje umutwe wa RSF n’imitwe yitwaje intwaro ikorana na wo, gukora jenoside ku baturage bo mu bwoko bwa Masalit.

Abbakar, wiciwe mu mujyi wa El Geneina wo muri ako karere, yari yaburiye ko ibitero byakwiriye hose muri uwo mujyi ndetse yari yasabye ubutabazi bw’amahanga.

Umutwe wa RSF nta cyo wari watangaza kuri icyo kirego.

Hamaze igihe haba ibikorwa nk’ibyo by’urugomo mu mijyi ya Nyala na Zalingei.

Kwibuka30

Umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye António Guterres yavuze ko ababajwe cyane n’urugomo rurimo kwiyongera rushingiye ku bwoko no ku gitsina rukorerwa abaturage b’abasivile muri Darfur, mu burengerazuba bw’igihugu.

Ako karere kakomeje kugira ibihe by’intambara kuva mu myaka ya 2000, ubwo abantu babarirwa muri za miliyoni bahungaga naho ababarirwa mu bihumbi amagana bakicwa.

Icyo gihe hari nyuma yuko imitwe yitwaje intwaro y’Abarabu yari yoherejwe n’ubutegetsi muri ako karere kurwanya inyeshyamba z’abatari Abarabu.

Amasezerano y’agahenge menshi yagiye arengwaho kuva iyi mirwano yakwaduka ku itariki ya 15 Mata (4) uyu mwaka.

Imirwano ishyamiranyije imitwe yo mu gisirikare cya Sudan ishyigikiye umutegetsi wayo wo muri iki gihe, Jenerali Abdel Fattah al-Burhan, n’umutwe witwara gisirikare wa RSF, utegekwa na Jenerali Mohamed Hamdan Dagalo, uyu unazwi cyane ku izina rya Hemedti.

Ihirikwa ry’ubutegetsi ryakozwe n’igisirikare ryo mu 2021 ryasoje igihe cy’imyaka irenga ibiri abasirikare n’abasivile bari bamaze basangiye ubutegetsi.

Ayo masezerano yo gusangira ubutegetsi yari yagezweho nyuma yuko uwari Perezida w’umunyagitugu Omar al-Bashir, wari umaze imyaka igera kuri 30 ku butegetsi, ahiritswe n’igisirikare nyuma y’imyigaragambyo ya rubanda.

Leave A Reply

Your email address will not be published.