Man City itwaye UCL, Guardiola ashimangira ko ariwe mutoza wa mbere ku isi

4,107
Kwibuka30

Ikie ya Manchester City yo mu Bwongereza yaraye itsinze ikipe ya Inter de Milan yo mu Butaliyani mu mukino wa nyuma wa UEFA Champions League bituma yegukana igikombe gikomeye ku mugabana wa Burayi.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa gatandatu taliki ya 10 Nyakanga 2023 nibwo habaye umukino wa nyuma mu irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere ku mugabane wa burayi, nyuma y’imikino itari mike n’amajonjora, amakipe ya Manchester City yo mu Bwongereza na Inter de Milan yo mu Butaliyani niyo yageze ku mukino wa nyuma w’iri rushanwa rikunzwe cyane ku isi, UEFA Champions league.

Ni umukino wabereye mu gihugu cya Turukiya ku kibuga cyitwa Ataturk Olympic Stadium birangira ikipe ya Manchester City n’ubundi yahabwaga amahirwe ariyo yegukanye kino gikombe cy’amatwi manini ku gitego kimwe yatsinze Inter de Milan, maze Guardiola Pep yongera gushimangira ko ariwe mutoza wa mbere ku isi ya ruhago.

Igice cya mbere muri rusange wabonaga ko nta kipe irusha indi, icyo gice cyarangiye ikipe ya Man City ifite amanota 62% mu gihe Inter yari ifite 32 % kubyo bita Possession de la balle. Inter yari imaze gutera amashoti ane arimo rimwe rigana mu izamu ryatewe na Lautaro Martinez mu gihe Man City yari imaze gutera amashoti ane(2) arimo abiri agana mu izamu yatewe na Erling Haaland na Kevin De Bruyne.

Kwibuka30

Mu gice cya kabiri amakipe yakomeje gukina yegeranye nta nimwe irusha indi cyane gusa ikipe ya Inter ishakisha uko yabona igitego kare. Muri iki gice Manuel Akanji yakoze ikosa ryashoboraga kuvamo igitego ubwo yabaya nkudakurikira umupira maze ugafatwa na Lautaro Martinez wagerageje kuroba umunyezamu wa Man Cit Ederson Moraes ariko umupira awukuramo.

Nyuma yo kubura iki gitego Man City yahise ibona igitego ku munota wa 68 ubwo Bernardo Silva yahinduriraga umupira ku ruhande rw’iburyo imbere ariko ba myugariro ba Inter bakuyeho umupira bananirwa kuwukura imbere y’izamu maze usanga Rodri arebana n’izamu rya Andre Onana ateramo ishoti rikomeye ryavuyemo igitego cya mbere.Nyuma y’iki gitego ikipe ya Inter yashoboraga kwishyura ku munota wa 70 ubwo Dimarco yateraga umupira n’umutwe ugafata umutambiko w’izamu ukagaruka n’ubundi yawushyiraho umutwe ugakurwa na mugenzi we Romelu Lukaku.

Rodri niwe watsinze igitego kimwe rukumbi cyabonetse muri uno mukino

Inter de milan yakomeje gushakisha igitego cyo kwishyura isimbuza abakinyi batandukanye ari nako na Man City yongeramo imbaraga. Ku munota wa 88 Inter yashoboraga kwishyura ku mupira watewe ku mutwe na Romelu Lukaku maze umunyezamu awukoraho uvamo unakorwaho na myugariro we Ruben Dias, umunyezamu wa Man City yongeye kuyirokora mu minota itanu y’inyongera akuramo umupira wari utewe na Robin Gosens kuri koruneri maze umukino urangira Man City itsinze igitego 1-0 iba ari nayo itwara igikombe cya UEFA Champions League ku nshuro ya mbere mateka.

Leave A Reply

Your email address will not be published.