DORE IBIHUGU BITANU BITURUKAMO IBICURUZWA BYINSHI BYA PIRATE

5,303

BIMWE MU BIHUGU BIKUNZE KWIGANA IBYAKOZWE N’ABANDI GUSA HARI IBYINJIZA AGATUBUTSE KURUSHA IBINDI.

Ushobora kuba nawe waraguze bimwe mu bikoresho watekerezaga ko byavuye ku ruganda rwanditse kuribyo nyamara barabyiganye. Urugero ni n’inkweto, amasakoshi, terefoni, ibikapu, imyambaro n’ibindi. Akenshi birangwa no gusazira imburagihe ndetse no gucuya, byaba ari ibyo kurya bikaba byagira ingaruka zikomeye ku mubiri.

Kugeza ubu, bitanu byambere mu bihugu bizwiho kwinjiza menshi binyuze mu kugurisha ibi bicuruzwa dore ko ibyinshi buiba binahendutse ni:

5. UBUHINDE

Igihugu cy’ubuhinde ni kimwe mu bikomeje gukataza mu iterambere dore ko umusaruro mbumbe wacyo ugeze kuri trillions 3 na miliyari 750 z’amadorari ya Amerika ($ 3.5 trillions) bikigira icya gatanu ku isi kigira ingengo y’imari nini bakaba binjiza ageze kuri miliyoni 10 zamadorali mu bijyanye no kugurisha ibi bicuruzwa bya pirate ahanini bigizwe n’ibyambarwa ndetse n’ibikoresho bya electroniki.

4 Thailand

Thailand ni igihugu kiri muri Aziya nacyo kiri kwihuta mu iterambere kikabagifite umusaruro mbumbe wa miliyari 511 z’amadorari( $511Billions) kikaba kizwiho kugurisha ibirimo ibikenerwa mu gukora ibikoresho bya electroniki byappfuye ndetse n’ibicomekwa kuri za mudasobwa bizwi nka accesoires mugifaransa, ndetse n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga.

3. Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu

Ku mwanya wa gatatu hari Leta Zunze Ubumwe Z’abarabu nabo bamenyekanye cyanekubera akavagari k’amafaranga bafite nyamara Ubumenyi bakaba babushakira ahandi. Aba nabo bari mu bagurisha ku isi yose ibicuruzwa by’ubwoko butandukanye yaba imibavu, ibikapu, imyenda, inkweto n’ibindi nyamara bimwe muribyo ubuziranenge bwabyo bukaba bugerwa ku mashyi n’ubwo biba byaravuye Dubai.

2. Turkiya

Turkiya ni igihugu kiri kwihuta bidasanzwe mu iterambere dore ko kugeza kuri ubu gifite ingengo y’imari ingana na tiriyoni 1 na miliyoni 29 z’amadorali ya Amerika, amwe akaba anaboneka binyuze mu kugurisha ibikoresho bitujuje ubuziranenge byiganjemo inkweto n’imyenda. Turkiya iri mu bihugu byijiza menshi ugereranyije n’ibindi bibikora.

1. Ubushinwa

Ubushinwa nibwo dusanga ku mwanya wa mbere dore ko hafi 10% y’umusaruro mbumbe uva mu bucuruzi bw’ibiribwa, imiti, ibyambarwa ndetse n’imirimbo bacuruza hirya no hino ku Isi. Mu mwaka ushize Leta zunze ubumwe za Amerika zashinje iki gihugu kwigana bimwe mu byo gikoradore ko n’isoko baba bataribuze cyane cyane muri Afrika.

Ibindi bihugu birimo Uburusiya na Leta zunze Ubumwe za Amerika biba biri hafi aho, dore ko uko bakora haba hari ababareba bakabigana. Umuryango mpuzamahanga ugira abaguzi kubanza gusoma ibyanditse ku bicuruzwa bashaka kugura kuko amakuru yibanze bakeneye aba ariho.

Comments are closed.