Dr KAYUMBA agiye kujyana Leta mu manza nyuma y’umunsi umwe gusa afunguwe.

7,295
Dr. Kayumba Christophe nyuma yo gufungurwa yiyemeje gukomeza urubanza

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 5 Ukuboza 2020 nibwo Dr. Kayumba Christophe wari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda yafunguwe anemeza ko agiye gukomeza urubanza rw’ubujurire cyane ko yemeza ko yafunzwe ntabyaha ashinjwa.

Mu kiganiro Dr. Kayumba Christophe yagiranye na Radio /TV 1 yavuze ko yafunguwe , amaze umwaka muri gereza kandi ubushinjacyaha butarigeze bugaragaza ibimenyetso by’ibyaha bimuhama. Kayumba avuga ko nubwo yafunguwe agomba gukomeza urubanza rwe mu bujurire nkuko yari yaramaze kujurira.

Dr. Kayumba yanagarutse ku kuba atazongera gusubira mu kazi ko kwigisha muri Kaminuza y’u Rwanda aho yavuze ko agiye gushira imbaraga mu bikorwa bye bisanzwe birimo Ikinyamakuru The Chronicles, Ikigo MGC Consults Internatonal n’ibindi.

Yagize ati” Muri Kaminuza bampemberaga ibintu 3: Kuvuga , kwandika no gutekereza, ibyo kubikora ntibisaba ko uba wigisha mu Kaminuza iyi n’iyi”

Christophe Kayumba yahamijwe icyaha cyo guteza imvururu ku kibuga cy’indege  n’urukiko rw’Ibanze rwa  Kicukiro kuwa 29 Nyakanga 2020. Rumukatira umwaka umwe w’igifungo habariwemo igihe yari amaze muri gereza.

(Src:Rwandatribune)

Leave A Reply

Your email address will not be published.