General Major Mubarak yasabye imbabazi abakunzi ba APR FC

7,673
Kwibuka30

Visi Perezida wa APR FC, Maj Gen Mubaraka Muganga, yasabye imbabazi abakunzi b’ikipe y’ingabo nyuma y’uko inaniwe kugera ku ntego yihaye, igasezererwa mu ijonjora rya mbere rya CAF Champions League itsinzwe na Gor Mahia.

APR FC yari ifite intego yo kugera mu matsinda, yasezerewe na Gor Mahia ku giteranyo cy’ibitego 4-3 nyuma yo gutsindwa umukino wo kwishyura wabereye i Nairobi ku wa Gatandatu, ku bitego 3-1.

Amakuru dukesha Igihe.com avuga ko Nyuma yo kwakira abakinnyi bagarutse i Kigali ku Cyumweru, Visi Perezida wa APR FC, Maj Gen Mubaraka Muganga, yavuze ko hari amasomo bigiye mu gusezererwa na Gor Mahia nubwo kwakira gutsindwa bitoroshye.

Ati ”Twaje kwakira aba basore nyuma y’urugendo bavuyemo, gutsindwa birababaza kandi cyane nk’uko byaraye bibaye nimugoroba. Ntitwabyakiriye neza kuko ntabwo ari cyo cyari icyerekezo n’intego yacu gusa mu mupira uko babivuga turategura n’abandi bagategura.”

”Twakuyemo amasomo kubera ko benshi mu mupira w’amaguru n’abafana bacu muri rusange mu by’ukuri bari bizeye intsinzi kandi niyo twakoreraga twese ariko mu minota itatu ya nyuma y’inyongera ntibyagenda uko bikwiriye, kwakira gutsindwa kuriya ntabwo byoroha ariko mu mupira w’amaguru niko bigenda.”

Kwibuka30

Yakomeje avuga ko bakuyemo amasomo agiye gutuma abakinnyi bizera intsinzi ari uko umusifuzi ahushye mu ifirimbi ko umukino urangiye.

Ati ”Navuga ko twakuyemo amasomo yo gutegura, ubwo ndavuga ku ruhande rw’abakinnyi kugeza bahushye mu ifirimbi nibwo uvuga uti umukino urarangiye, iyo rero abantu bari bizeye intsinzi ndabizi n’abatoza hari igihe bibagora ariko ubu ni isomo. Dufite n’amahirwe ko dufite abakinnyi benshi bakuze n’abato n’ubundi nabo baboneyeho iryo somo rishaririye ariko bararyakira. Ni uko twakiriye urugendo uko rwagenze.

Maj Gen Mubaraka Muganga yasabye imbabazi abakunzi ba APR FC, abizeza ko bazabagarurira ibyishimo bahereye kuri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda yamaze gutangira.

Ati ”Mutubabarire turatsinzwe na none, turize, turatangira gutegura bundi bushya. APR FC urugamba rwa shampyiona ya 2020-21 irahita irutangira ubu. Amaso mureke ariho tuzayerekeza, ubuyobozi bwa APR FC buzakomeza guharanira kubashakira ibyishimo kandi si kera tuzishima bikwiye.”

Nyuma yo gusubikirwa imikino ibiri ibanza ya Shampiyona yari guhuramo na Musanze FC ndetse na Gorilla FC, APR FC izahura na Kiyovu Sports mu mukino w’umunsi wa gatatu uzakinirwa kuri Stade ya Kigali ku wa Gatanu tariki ya 11 Ukuboza 2020.

Leave A Reply

Your email address will not be published.