DRC: abapadiri babyaye basabwe gusezera bakava mu muhamagaro
Ubuyobozi bwa kiliziya gatulika muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo bwategetse abapadiri bose bazi ko babyaye bagatatira indahiro barahiye kwandika vuba na bwangu bagasezera bakava mu muhamagaro.
Inama y’abepiskopi gatolika muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo CENCO banditse urwandiko rusaba abapadiri bose babyaye ko bakwandika urwandiko bagasezera bakava mu muhamagaro kuko batatiye igihango n’isezerano bagiranye na Kiliziya gatolika.
Iyo nama yibukije ko kizira ko umupadiri aba umuntu ufite umugore n’abana cyangwa umwana, kuko mu isezerano uba waragiranye na kiliziya uba warabyiyemeje, bityo rero niba hari uwarenze ku isezerano asabwe, we ubwe ku bwende bwe kwandika agasezera ku mirimo ye kuko yananiwe kubahiriza amasezerano.
Muri uru rwandiko rugizwe na paji 19 zose rwiswe “A l’école de Jésus-Christ. Pour une vie sacerdotale authentique” bishatse kuvuga “mu ishuli rya Yezu kristu, ubuzima bwo kwiha no kwihebera Imana“ Inama y’abasenyeri yibukije abapadiri bose bafite abagore ndetse n’ababyaye ko ari ikizira kandi ko ubuzima bwa gipadiri budashobora kibangikanwa n’ubuzima bwo kugira no gutunga urugo.
CENKO yakomeje ivuga ko haramutse hari abapadiri banze gusezera kandi bizwi neza ko bafite ingo, icyo gihe musenyeri mukuri wa DRC azashikiriza ikirego i Vatikani.
Inama y’abepiskopi yongeye isaba abakristo ko hari umupadiri baba bazi afite urugo bakwigutira kmenyesha musenyeri.
Mu gihugu cya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo, ni kimwe mu bihugu aho abapadiri benshi usanga baba bafite ingo mu buryo bw’ibanga, ndetse bikavugwa ko hari n’abatari bake barara mu ngo z’abagore binjiye hirya no hino mu gihugu ariko icyo kibazo ngo kikaba cyiganje cyane mu murwa mukuru Kinshasa na Bukavu.
Twibutse ko hari n’umupadiri w’Umunyarwanda ubarizwa mu gihugu cy’Ubufaransa uzwi ku izina rya Wenceslas Munyeshyaka uherutse gusezererwa nyuma yo kwiyemerera we ubwe ko ari se w’umwana w’umuhungu wavutse mu mwaka wa 2010.
Comments are closed.