DRC: Bane mu bakandida ku mwanya wa perezida basabye ko amatora aba impfabusa

3,256

Abakandida bane mu matora ya perezida muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo basohoye itangazo basaba ko amatora yabaye ku wa gatatu ahindurwa impfabusa.

Abo banyapolitiki ni umukuru w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi Martin Fayulu, Denis Mukwege watsindiye igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel, Floribert Anzuluni ukuriye ishyaka Alternative Citoyenne na Pasiteri Théodore Ngoy.

Mu itangazo basohoreye mu murwa mukuru Kinshasa, bavuze ko bafashe icyo cyemezo kubera gukerererwa gutora kwabaye mu duce twinshi kwatewe n’ibibazo bya tekinike n’ibikoresho.

Mu bice bimwe by’igihugu, ibikoresho by’amatora byashwanyagujwe n’ibico by’abantu barakaye bari barimo bamagana ukuntu igikorwa cy’amatora kirimo kugenda.

Zimwe mu ndorerezi zivuga ko hafi 60% by’ibiro by’amatora byafunguye bicyererewe, kandi ko nibura 30% by’ibikoresho by’amatora bitakoraga.

Ku rundi ruhande, leta ya DR Congo yashimiye abatoye.

Mu itangazo rigenewe abanyamakuru yasohoye ku mugoroba wo ku wa gatatu, umuvugizi wa leta ya Congo Patrick Muyaya yamaganye ibikorwa byo kwangiza no gushwanyuza ibikoresho byabaye mu bice bimwe by’igihugu.

Muyaya yasabye polisi n’urwego rw’ubucamanza gukurikirana ababigizemo uruhare.

Mbere yaho ku wa gatatu, akanama k’amatora kari kasezeranyije gukomeza gufungura ibiro by’amatora mu gihe nibura cy’amasaha 11 uhereye igihe byafunguriye, kugira ngo abantu benshi bashoboka bashobore gutora.

Umukuru w’ako kanama Denis Kadima Kazadi yizeje ko ibiro by’amatora bitafunguye ku munsi w’amatora biza gufungura kuri uyu wa kane.

(Uwase Rehema/ indorerwamo.com)

Comments are closed.