Burundi: Umugore rukumbi watozaga ikipe y’abagabo yirukanywe atarenze umutaru

3,900
Kwibuka30

Belyse Ininahazwe, umugore umwe rukumbi watozaga ikipe y’abagabo yo mu cyicaro cya mbere yaraye asezerewe nyuma y’imikino 15 gusa.

Ubuyobozi bw’ikipe ikina mu cyiciro cya mbere izwi nka Inter Star yo mu guhugu cy’U Burundi yaraye isezereye umutoza wayo uzwi nka Belyse Ininahazwe nyuma y’uko babonye uyu mutegarugore atari kuganisha ikipe aho bifuza.

Nininahaze Belyse w’imyaka 35 yaraye asezerewe nk’uko ubuyobozi bw’iyi kipe bwaraye bubitangaje binyuze ku mbuga nkoranyambaga zayo nyuma yo gutoza imikino 15 gusa.

Umuyobozi w’ikipe ya Inter Star Bwana Willy Amissi MPINGWE, yavuze ko impamvu iyo kipe yahisemo gutandukana n’uyu mutoza w’umugore ari uko umusaruro we muri iyi mikono 15 yari amaze gutoza utari mwiza, indi mpamvu ngo ni uko uyo mutoza atajya abona umwanya kubera ko akenshi aba ahugiye mu ikipe y’igihugu y’abagore.

Kwibuka30

Willy Amissi Pingwe perezida w’ikipe ya Inter Star yemeje ko yasezereye uwari umutoza wayo

N’ubwo bimeze bityo, umutoza Belyse Ininahazwe, avuga ko kugeza ubu usibye kubibona kumbuga nkoranyambaga, ubuyobozi bwa Inter Star butari bwabimumenyesha.

Amakuru yizewe, ni uko Belyse Ininahazwe yahagaritswe agasimbuzwa Bwana Michel TUHABONYE wigeze gutoza n’ubundi iyi kipe.

Belyse Ininahazwe asize ikipe ya Inter Star iri ku mwanya wa 11 n’amanota 15 muri championnat y’Uburundi, ikaba yari ifite umwenda w’ibitego 10, bikavugwa ko imwe muri iyo mikino atari we wayitoje kuko akenshi yabaga ari gutoza ikipe y’igihugu y’abagore.

Ikipe ya Inter Star ayisize ku mwanya utameze neza no mu mwenda w”ibitego 10

(Inkuru ya Uwase Rehema/indorerwamo.com)

Leave A Reply

Your email address will not be published.