DRC: Felix Tshisekedi yanikiye abo bahanganye, Katumbi icyizere kirayoyotse
Nyuma Y’amabarura atandukanye y’amajwi k’umwanya w’umukuru w’igihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi akomeje kuza imbere ya Moïse Katumbi wari umaze igihe ahabwa amahirwe yo kwegukana uwo mwanya.
Ibi byagaragaye kuri uyu wa Mbere, tariki 25 Ukuboza 2023, aho Komisiyo ishinzwe gutegura Amatora(CENI), muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ikomeje gutangaza amajwi, y’imbere mu gihugu, ku bakandida ku mwanya w’umukuru w’Igihugu, bikagaragara ko Tshisekedi akomeje kwanikira abakeba bahanganye.
Tshisekedi, akomeje kuza ku isonga haba ku majwi yabazwe y’abatoreye hanze y’igihugu cya Congo yabazwe ku Cyumweru, ndetse n’ayabazwe imbere mu gihugu kuwa 24 Ukuboza 2023 Tshisekedi yaje imbere y’abakeba be, none n’andi yabazwe ku munsi w’ejo kuwa 25 Ukuboza 2023, nayo Perezida Felix Tshisekedi yanikiye abandi kuko afite amajwi 80%, mu gihe Katumbi Chapwe, yaje a ku mwanya wa 2 afite 15.18%.
Mu bandi bahatanira umwanya wo kuyobora Congo baza munsi y’ibice bitanu, nka Martin Fayulu afite amajwi 1,2%, Mukwege we ni 1%.
Ibarura ry’amajwi riracyakomeje nk’uko CENI, yabishyize mu itangazo ryo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 25 Ukuboza 2023.
Amajwi yatangajwe kuri uyu wa Mbere, ni ay’abantu bangana na miliyoni ebyiri , bikaba bizwi ko abatoye mu gihugu hose bangana na miliyoni 44 , nk’uko byatangajwe na Komisiyo ishinzwe gutegura Amatora CENI.
Hagati aho imvururu zirakomeje mu gihugu imbere, aho Kiliziya Katolikayatangaje ko itemera ibirimo kuva mu matora yakozwe kuwa 20-22 Ukuboza 2023, ibyo kandi abakandida batavuga rumwe n’ubutegetsi nabo bakomeje kwamagana, dore ko no kuri uyu wa Gatatu, tariki 27 Ukuboza 2023, hateguwe imyigaragambyo simusiga yamagana ibirimo kuva muri ayo matora.
(UWASE Rehema/ indorerwamo.com)
Comments are closed.