DRC: M23 na FARDC bakomeje kwitana “bamwana” kuwatangiye gushoza intambara.

2,083
Kwibuka30

Umutwe wa M23 urwanyaLeta ya Congo uravuga ko ingabo z’igihugu FARDC arizo zatangiye kubarasaho mu gihe ingabo za Leta nazo zivuga ko uwo mutwe ariwo wabanje kubatera

Umuvugizi wa FARDC yatangaje ko M23 yarenze ku masezerano bagiranye ikagaba ibitero ndetse akanabamenyesha ko nibakomeza nabo ubwabo baratangira kwirwanaho.

Iri tangazo kandi rije rikurikira iry’umuvugizi wa M23 yashyize hanze kuwa 24 Ukuboza 2023, atanganza ko ingabo za Leta ya Congo hamwe n’abo bafatanyije ko barenze ku gahenge bari bahanye bongera kugaba ibitero kuri izi nyeshyamba ndetse akanemeza ko nibikomeza gutyo nabo bazirwanaho uko bishoboka.

Kwibuka30

Lt Col. Ndjike Kaiko Guillaume wa FARDC yagize ati: “ Inyeshyamba za M23 bakomeje kurenga ku mabwiriza yo guhagarika intambara. Buri munsi bakora iterabwoba bakagaba ibitero ahari Ingabo zikunda igihugu (Wazalendo).”

Guillaume, yakomeje avuga ko kandi “Ibyasabwe n’Amerika babirenzeho, ikindi Ingabo z’u Rwanda, zinjira k’u butaka bwa Congo buri munsi. Reka tubabwire ko tutazakomeza guceceka tugiye kugira icyo dukora.”

Intambara hagati y’izi mpande zombi irakomeje ari nako abaturage bakomeje guta ibyabo ku bwinshi.

Mu ntangiriro z’iki Cyumweru, dusoje ahagana kuwa Kabiri, nibwo ubutegetsi bwa Perezida Joe Biden, wa leta Zunze Ubumwe z’Amerika, bwasabye impande zihanganye mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, guhagarika imirwano mu gihe cy’iminsi cumi n’ine (14).

Leave A Reply

Your email address will not be published.