DRC: Leta yasabye abaturage guhagarika ibikorwa by’urugomo ku Banyarwanda.

11,829

Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatangaje ko yitandukanyije n’ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bikorerwa Abanyarwanda muri iki gihe umubano w’ibihugu byombi utameze neza bitewe n’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC.

Imirwano hagati y’Ingabo za Congo n’Inyeshyamba za M23 imaze iminsi yatumye tumwe mu duce tw’iki gihugu twigarurirwa n’uyu mutwe yongeye kubura kuri uyu wa Mbere.

Ibitero bya M23 ni byo byatumye RDC ishinja u Rwanda gutera inkunga izi nyeshyamba ndetse bituma abaturage batangira imyigaragambyo irwamagana. Byageze no ku rwego rwo gusahura amaduka y’Abanyarwanda n’abavuga Ikinyarwanda mu bice birimo ibyo mu Mujyi wa Goma.

Ntibyarangiriye aho kuko urwango rwakomeje kugurumana mu Banye-Congo batangira guhiga umuntu wese witwa Umunyarwanda ndetse bamwe batangira no kwicwa.

Ku wa Gatandatu, tariki 18 Kamena, muri Maniema umugabo bikekwa ko ari Umunyarwanda yafashwe n’abaturage baramwica bucyeye umurambo we bawutwikira mu ruhame.

Ku Cyumweru nabwo insoresore ziriwe mu Mujyi wa Kinshasa zivuga ko zihiga Abanyarwanda ngo zibagirire nabi.

Minisitiri w’Intebe Wungirije akaba Minisitiri w’Umutekano, kwegereza abaturage ubuyobozi n’Umuco muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Daniel Asselo Okito Wankoy, mu butumwa yatanze ku Cyumweru, yavuze ko Leta yitandukanyije n’ibi bikorwa by’ubugizi bwa nabi.

Izo ngamba ngo zashyizweho mu rwego rwo kwirinda kugusha RDC mu mutego wo kuzagaragara mu maso y’Isi ko iri kugirira nabi abo mu bwoko bw’Abatutsi.

Ati “Guverinoma yitandukanyije n’ibikorwa byabaye i Kalima na Kinshasa. Mu izina rya guverinoma ndasaba abaturage bose kwirinda kugwa mu mutego hakorwa ibyo bamwe bagerageje gukora ejo hashize n’uyu munsi [ku wa Gatandatu no ku Cyumweru]. Ibi ntibigomba gusubira ukundi. Barashaka kwereka isi ngo “nubwo Congo idushinja ibi n’ibi ariko nimurebe yanga Abatutsi.”

Daniel Asselo Okito yavuze ko ibikorwa nk’ibyo bitagomba kwitirirwa Guverinoma byaba bikozwe n’umuntu ku giti cye cyangwa uri mu ishyaka rya politiki.

Yasabye Minisitiri w’Ubutabera gukora ibishoboka ku buryo abacamanza bashyikirizwa abafashwe n’inzego zishinzwe umutekano bari mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi.

Yongeyeho ko abanyamuryango b’amashyaka ya politiki batemerewe kwambara impuzankano y’inzego zishinzwe umutekano cyangwa kwitwaza ikindi gikoresho cyazo.

Ati “Ibyo nibiramuka bikozwe inzego za polisi, igisirikare cyangwa izishinzwe iperereza, ni ukubafata mukabageza mu butabera bagacirwa urubanza kuko bishyira mu kaga abaturage bari mu gace kamwe n’abo bafite imyitwarire nk’iyo.”

Inama zibera mu dutsiko ku mihanda cyangwa mu duce abantu batuyemo na zo zirabujijwe ahubwo abanyamashyaka bagomba kujya mu biro by’amashyaka yabo igihe bakeneye gukora inama.

Guverinoma yasabye abaturage bose bakunda igihugu gukusanya inkunga ishoboka ngo babashe gushyigikira ingabo z’igihugu, polisi n’inzego zishinzwe iperereza ku buryo zibasha “kwirukana Abanyarwanda na M23 ku butaka bwa Congo.”

(Src:Igihe.com)

Comments are closed.