DRC: M23 yatangiye gusoresha abaturage b’agace yafashe

9,167

M23 imaze iminsi 12 ifashe umujyi wa Bunagana yashyizeho umusoro ku baturage bakorera ubucuruzi muri uyu mujyi.

Ikinyamakuru Chimpreports cyandikirwa muri Uganda kivuga ko M23 irimo gusoresha kugeza ku bikorwa by’ubucuruzi buciriritse. Bivugwa ko nka bimwe mu bicuruzwa birimo gusoreshwa muri iki gihe, harimo nk’abarangura amakaziye y’inzoga imwe irimo kwishyurirwa ibihumbi 4000 by’Amashilingi(arenga gato 1000 mu mafaranga y’u Rwanda), abacuruza amagi bo ngo barimo kwishyuzwa 3000 by’Amashilingi naho uguze umufuka wa Kawunga w’ibiro 25 yishyuzwa nawe amashilingi 3000.

Uyu musoro ukakaye, bivuga ko watangiye kubangamira abaturage bari baratahutse kuko n’ubusanzwe ubukungu bwabo butifashe neza. Ibi kandi ngo byatumye benshi mu baturage bari baratahutse bahitamo kwisubirira muri Uganda.

Komiseri w’akarere ka Kisoro, Hajji Ssekandi Shaffiq avuga ko ngo ku munsi barimo kwakira impunzi zigera ku 3000 zije muri Uganda.

Gusoresha abaturage bije nyuma yaho, ngo kuva kuwa mbere w’icyumweru turimo gusoza, M23 yari mu bikorwa byo guhyiraho abayobozi mu duce twose igenzura, ari nabo barimo kuyifasha gukusanya umusoro mu baturage.

Guverinoma ya Kinshasa iheruka gutangaza ko umuturage wayo uzakoresha umupaka wa Bunagana yinjira muri Congo azabarwa nk’umugambanyi w’igihugu ndetse ashinjwe gukorana n’uyu mutwe.

M23 ntacyo iratangaza kuri aya makuru ndetse twagerageje kuvugana n’umuvugizi wayo Majoro Willy Ngoma ntiyaboneka ku murongo wa telefoni.

Kuva kuwa 13 Kamena M23 niyo igenzura umujyi wa Bunagana nyuma yo kuwirukanamo abasirikare ba Leta(FARDC) mu mirwano ikomeye yabahanganishije.

(Src:Rwandatribune)

Comments are closed.