DRC: MONUSCO yahakanye amakuru yavugaga ko yarashe abigaragambya

7,672

Uhagarariye ingabo z’umuryango w’abibumbye MONUSCO yateye utwatsi amakuru yavugaga ko abasirikare ba MONUSCO barashe ku baturage bigaragambya.

Kuva kuri uyu wa mbere taliki ya 25 Nyakanga 2022 abaturage bo mu mujyi wa Goma muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo batangije imyigaragambyo igamije guhambiriza ingabo z’umuryango w’abibumbye MONUSCO bashinja kutagira icyo imarira abaturage bamaze igihe barazengerejwe n’imitwe yitwaje ibirwanisho.

Ku munsi w’ejo kuwa kabiri iyo myigaragambyo yarakomeje ndetse ibireamo ibikorwa by’ubusahuzi bw’ibikoresho by’abakozi ba LONI ndetse amakuru akavuga ko hari n’abaturage bamaze kugwa muri iyo myigaragambyo.

Ikinyamakuru “Congo actu” cyavuze ko kugeza ubu abagera kuri 15 bamaze kuhasiga ubuzima, amakuru akavuga ko muri bo harimo abasivili bagera kuri 12 n’abapolisi babiri n’umusirikare umwe ba MONUSCO aribo bamaze gupfira mu mvururu, bikavugwa ko MONUSCO yarashe ku basivili ndetse hakagira abapfa bishwe n’amasasu y’abasirikare ba MONUSCO.

Ariko ayo makuru yatewe utwatsi n’umuvugizi wungirije wa MONUSCO Khassim Diagne avuga ko ayo makuru atariyo, ko nta muntu n’umwe warashwe n’ingabo za MONUSCO ko ahubwo ari abaturage basagariye abasirikare babo ndetse bakicamo abagera kuri batatu, yagize ati:”Nta musirikare wacu n’umwe wafashe imbunda ngo arase kuko bitari mu butumwa bwacu twahawe, ahubwo hari abaturage badusagariye ndetse baraturasa bikomeye”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko hari abasivili batse imbunda abasirikare ba FARDC maze barasa kuri MONUSCO, yagize ati:”I Butembo abasivili bambuye imbunda abasirikare barasa abasirikare bacu, birababa kuba umusirikare yemera kwamburwa imbunda maze akareka umuturage aturaseho”

Kugeza ubu nta gahunda abaturage bafite yo guhagarika iyo myigaragambyo, ndetse no muri LONI ntacyo baravuga ku bijyanye n’iyo myigaragambyo.

Comments are closed.