Eden Hazard yatsinze igitego nyuma y’umwaka urenga atazi ikitwa izamu.

7,823
Eden Hazard atsinda igitego

Eden Hazard yatsinze igitego cye cya mbere mu mwaka urenga wari ushize adatsinda, mu mukino Real Madrid yanyagiyemo Huesca ibitego 4 -1 ikajya ku mwanya wa mbere by’agateganyo muri shampiyona ya La Liga.

Uyu Mubiligi w’imyaka 29, ni we wafunguye amazamu ku munota wa 40 muri uwo mukino w’ejo ku wa gatandatu ku ishoti ikomeye y’ukuguru kw’imoso hanze gato yo mu rubuga rw’amahina.

Rutahizamu w’Umufaransa Karim Benzema yatsinze ibitego bibiri (ku munota wa 45 n’uwa 90) by’iyi kipe yakiniraga iwayo, mu gihe Federico Valverde, umukinnyi wo hagati ukomoka muri Uruguay, yari yatsinze icya gatatu cya Real ku munota wa 54.

David Ferreiro ni we watsindiye Huesca igitego cy’impozamarira ku munota wa 74.

Real yatsinzwe imikino ibiri yaherukaga gukinira iwayo, ndetse yatangiranye intege nke umukino w’ejo igira amahirwe ntiyabanzwa igitego n’iyi kipe ya Huesca itaratsinda umukino n’umwe muri shampiyona kugeza ubu.

Ariko, igitego cya Hazard cyongereye imbaraga iyi kipe y’umutoza Zinedine Zidane.

Ubu Real Madrid irarusha amanota abiri Real Sociedad. Biteganyijwe ko Sociedad ikina na Celta Vigo kuri iki cyumweru, saa kumi n’imwe (17h) z’umugoroba ku isaha yo mu Rwanda.

Leave A Reply

Your email address will not be published.