FERWAFA: Impinduka zikomeye kuri championat y’icyiciro cya mbere izasubukurwa mukwa 4

7,060
FERWAFA -FERWAFA yahannye amakipe yakinnye imikino ya gicuti nta  burenganzira

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryateganyije ko Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere izatangira tariki ya 15 Mata 2021, igakinwa mu matsinda ane kugira ngo irangirire igihe.

Urubuga rwa internet rw’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF, rwatangaje ko Umuvugizi wungirije wa FERWAFA, Karangwa Jules, yarubwiye ko bateganyije ko mu gihe shampiyona izaba ikomorewe, izakinwa mu matsinda ndetse ikaba yatangira tariki ya 15 Mata 2021.

Ati “Twageze ku gitekerezo cyo gushyira amakipe mu matsinda kugira ngo shampiyona izarangire mbere ya Kamena mu rwego rwo kubahiriza no gukurikiza ingengabihe ya CAF mu mwaka utaha w’imikino.”

CAF yanditse ko ubu buryo bwatuma Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere ikinwa mu gihe cy’ibyumweru biri hagati ya bine na bitandatu.

Amakipe ari mu itsinda rimwe azahura hagati yayo, abiri ya mbere mu itsinda ajye muri ¼ mu gihe azagera ku mukino wa nyuma ari yo azakina CAF Champions League na Confederation Cup mu 2021/2022.

Shampiyona nikinwa mu matsinda, bizaba bibaye ubwa gatatu mu mateka y’umupira w’amaguru mu Rwanda.

Byaherukaga mu 1993, aho Kiyovu Sports yegukanye Shampiyona idatsinzwe nyuma yo kwisengerera Mukura Victory Sports ikayitsinda ibitego 3-0 ku mukino wa nyuma.

Byabaye kandi mu mwaka w’imikino wa 1989/1990, ubwo Kiyovu Sports yegukanaga igikombe itsinze Panthères Noirs ibitego 2-1, iyi ikaba ari nayo shampiyona ya nyuma yakinwe n’iyi kipe yari ishingiye ku gisirikare kuko yahise isenyuka kubera intambara.

Shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda yahagaritswe tariki ya 12 Ukuboza 2020 imaze gukinwamo iminsi itatu gusa, kubera ko hari amakipe yagaragayemo ubwandu bwa COVID-19.

Hari ku munsi wayo wa gatatu, imikino ine imaze gusubikwa kubera COVID-19 irimo iyari gukinwa n’amakipe ya Rayon Sports na Rutsiro FC icyo gihe yari amaze iminsi mu kato. Indi ine ni iyari gukinwa na APR FC na AS Kigali zari mu mikino Nyafurika.

Marines FC yari ku mwanya wa mbere n’amanota arindwi, ikurikiwe na Musanze FC yari ifite amanota atandatu mu mikino ibiri mu gihe Mukura Victory Sports yari ifite inota rimwe mu mikino itatu.

Ku wa Kane w’iki cyumweru, Minisiteri ya Siporo yakomoreye shampiyona z’icyiciro cya mbere mu mikino yose, ariko ivuga ko kugira ngo imyitozo n’amarushanwa bikorwe bigomba gusabirwa urushya.

(SRC:Igihe)

Leave A Reply

Your email address will not be published.