Brazzaville: Umukandida ukomeye utavuga rumwe na Leta yapfuye azize covid-19

4,788
Kwibuka30
Guy Brice Parfait Kolelas (archive shot from 2016 election campaign)

Umukandida ukomeye utavuga rumwe n’ubutegetsi muri Congo-Brazzaville yatabarutse nyuma yo kujyanwa mu bitaro mu Bufaransa kubera Covid-19, nk’uko bivugwa na radio mpuzamahanga y’Abafaransa RFI.

Ku cyumweru nimugoroba nibwo yajyanywe muri icyo gihugu, kuri uyu munsi nibwo amatora ya perezida yabaye.

Mu butumwa bwa videwo bwakwiriye ku mbuga nkoranyambaga, Guy Brice Parfait Kolélas w’imyaka 61 agaragara akanya gato yikuramo icyuma kimuha umwuka wo guhumeka wa oxygen, kugira ngo abwire abamushyigikiye ko “arimo kurwana n’urupfu”.

Election au Congo: Le candidat Kolelas affirme «se battre contre la mort» -  Le Matin

Yafashe akanya abwira abayoboke be ko ari kurwana n’urupfu

Bwana Kolélas, usanzwe urwara indwara ya diyabete, ni umwe mu bakandida batandatu barimo guhatana na Perezida Denis Sassou Nguesso.

RFI dukesha iyi nkuru ivuga ko amakuru ikesha abo mu muryango we ari uko yapfiriye mu bitaro byo mu Bufaransa aho yari amaze kugezwa.

Kwibuka30

Ku wa gatanu, Bwana Kolélas ntiyashoboye kwitabira igikorwa cye cya nyuma cyo kwiyamamaza, ku wa kane yari yavuze ko afite ubwoba ko yaba yarwaye malaria, nkuko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru Associated Press.

Yajyanwe ku bitaro byigenga byo mu murwa mukuru Brazzaville, nyuma biza kwemezwa ko bamusanzemo Covid-19.

Avuga mu Gifaransa, ari ku gitanda cyo mu bitaro, Bwana Kolélas yagize ati:

“Nshuti zanjye dusangiye igihugu, ndi mu bibazo. Ndimo kurwana n’urupfu. Ariko, mbasabye guhaguruka mukajya gutorera impinduka. Ntabwo naba nararwaniye ubusa…”.

Bwana Kolélas yaje ku mwanya wa kabiri mu matora aheruka yo mu 2016, abona amajwi 15%, mu gihe Bwana Sassou Nguesso yabonye amajwi 60%.

Bwana Sassou Nguesso, w’imyaka 77, abonwa ahanini nk’umutegetsi w’umunyagitugu witezweho kongera gutangazwa ko ari we watsinze aya matora.

Umuryango NetBlocks ugenzura iby’ikoreshwa ry’umurongo wa internet watangaje ko habayeho ihagarikwa ryayo mbere y’amatora yo kuri iki cyumweru.

Ishyaka rifite abayoboke benshi ritavuga rumwe n’ubutegetsi, Union Panafricaine pour la Démocratie Sociale (UPADS), ryanze kwitabira aya matora, rivuga ko rifite ubwoba ko ashobora guca igihugu mo ibice.

Leave A Reply

Your email address will not be published.