Gasabo: Abanyeshuri bigishijwe uko batera ibiti n’uko byitabwaho
Umujyi wa Kigali akarere ka Gasabo mu murenge wa Rusororo hakozwe umuganda wako gutera ibiti,mu bigo by’amashuri.
Ni umuganda wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 25 /11/2024 ukaba wakozwe n’abanyeshuri, Abarimu ndetse n’abakozi bumurenge wa Rusororo.
Igikorwa cyari ugutera igiti ku ishuri hagamije kubungabunga ibidukikije ndetse no kubishishikariza abana.
Mu butumwa bwatanzwe abanyeshuri basobanuriwe akamaro ko gutera ibiti.ko birinda ihindagurika ry’ ikirere(Climate change ),ko birinda ubutaka hifashishijwe imizi y’ibiti.
Bigishijwe kandi akamaro k’ibiti ko biyungurura umwuka duhumeka, ndetse ko bishobora kuvamo ibindi bikoresho dukenera ndetse hari n’ibivamo imbuto ziribwa.
Muri uyu muganda hatewe ibiti 525 mu bigo bitandukanye byo mu Murenge wa Rusororo,mu rwego rwo kurinda ibidukikije no kubibungabunga.
Abana bashimishijwe n’ igikorwa cyo gutera ibiti kandi biyemeza no kuzabibungabunga kugeza bikuze mugihe bazaba bakiri ku ishuri.
Mu butumwa bw’umujyi wa Kigali bwatanze bwanyuze kuri X (Twitter ),bibukije ko umuganda rusange wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 26/10/2024 uzibanda ku bikorwa byateganyijwe.
Ubutumwa bwagiraga buti:”Umuganda wejo ku wa Gatandatu uzibanda ku bikorwa bya teganyijwe,tuzatangiza kandi gahunda yo gutera ibiti mu Mujyi wacu wa Kigali bisaga miliyoni eshatu mu myaka itanu iri imbere,tuzitabire uyu muganda kandi ugire uruhare mu kugira,KigaliItoshye utera igiti cyawe.”
Muri rusange iyo ibiti bitewe ndetse bikabungabungwa bigira akamaro harimo ko bishobora kurinda umuyaga wasenya amazu y’abaturage,gufata ubutaka ntihabeho isuri.
Ibi biti byatewe ndetse n’ibigiye guterwa bizakomeza kugira akamaro.
Comments are closed.