Gasabo: Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo yasabye ba Gitifu b’Imirenge kugeza abarwayi kwa muganga.

10,081
Kwibuka30

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo, Umwali Pauline, yandikiye Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge 15 igize aka Karere, abasaba gufasha abarwayi bafitanye gahunda na muganga kugerayo no kuvayo basubira mu ngo.

Uyu muyobozi avuga ko byagaragaye ko hari abarwayi badafite uburyo bwo kwigeza kwa muganga, bitewe n’uko ingendo z’imodoka na moto zahagaze muri iki gihe cyo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19.

Iyi ni ibaruwa Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo yandikiye Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge ku wa Gatanu tariki 24 Mata 2020.

Umwali Pauline yashimangiye iby’iyi baruwa avuga ko ari gahunda yitekerereje ubwe nyuma yo kubona iki kibazo cyiganje mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye, ndetse n’abandi baturage bari mu miryango ikennye cyangwa bahagaritse imirimo kubera kwirinda Covid-19.

Yagize ati “Hari abantu bafite uburwayi bukomeye kandi baba barahanye gahunda na muganga ariko bakaba ari abakene, kandi urabizi ko nta moto cyangwa imodoka yabona atega kugira ngo imugeze kwa muganga, ntanafite uburyo bwamufasha gutega ‘taxi voiture”.

Kwibuka30

Nyamara Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge bafite imodoka z’irondo, ziriya modoka zidufasha muri gahunda iyo ari yo yose, n’umuntu warwara agapfira mu rugo cyaba ari ikibazo cy’umutekano”.

Ati “Kuba Umuyobozi w’Umurenge yamenya ko hari umuntu urembeye mu rugo akamufasha kugera kwa muganga mu bitaro by’i Kigali muri ibi bihe, akaza no kumufasha gutaha, uwo ni umuturage we, ni ikintu cyumvikana.”

“Ushaka kumenyekanisha ikibazo (cy’uburwayi ufite) umukuru w’umudugudu yakuvugira, ariko tunafite telefone y’akarere ‘1520’ wahamagaraho ku buntu”.

Ku rundi ruhande, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Jabana, Rwamucyo Louis-de-Gonzague, avuga ko bari basanganywe iyi gahunda yo gufasha abaturage batishoboye kujya gushaka serivisi z’ibanze, harimo no kubajyana kwa muganga.

Yavuze ko mu rwego rwo korohereza abaturage bose bafitanye ‘rendez-vous’ na muganga, basabye inzego z’ubuzima kubaharira umunsi wa gatanu wa buri cyumweru.

Imodoka y
imodoka y’irondo niyo izajya yifashishwa kujyana abarwayi kubonana na muganga
Leave A Reply

Your email address will not be published.