Gasabo:Barira ayo kwarika nyuma y’uko Perezida n’Umubitsi bariye imitungo y’itsinda.

5,786

Umujyi wa Kigali akarere ka Gasabo Umurenge wa Rusororo akagari ka Mbandazi,Abagize itsinda Terere u Rwanda,bararira ayo kwarika bagatabaza Ubuyobozi kubera Perezida n’Umubitsi babaririye imitungo n’ubwizigame bwabo.

Ni nyuma yo guterwa inkungana AEE-RWANDA ingana na Miliyoni n’ibihumbi magana atanu(1 500 000frw) bakayashora mu mishinga y’Ubuhunzi bw’imboga amashu n’imiteja yewe bakabona barateraga imibere.

Bishimiye umusaruro w’amashu bavanye mu gishanga bambuwe

Nyuma bimwe mu bikorwa byaryo Perezida w’itsinda witwa MUSABYIMANA EVELYNE afatanyije n’Umubitsi NYIRANKUNZURWANDA Seraphine bafashe umurima bahingaga uri mugishanga giherereye mu kagari ka Kabuga II ,bahabwa ibihumbi magana 800, bakayigabanira abandi banyamuryango bakaba baririra mu myotsi, kuko n’ubwizigame bw’umwaka wa 2023 batagabanye,ni mugihe uyu Perezida yabanje gufata uyu murima akawuha umushoramari mwibanga agahingamo umuceri  ibyitwa tugabane nabyo bakabyikubira.

Abanyamuryango bagannye Ubuyobozi bw’akagari ka Mbandazi ariho itsinda ryakoreraga, ariko banga kwitaba Abaganiriye na indorerwamo.com batubwiye ko bizigamaga kugirango babashe kuzabona uko bajyana abana ku mashuri ndetse no gutanga ubwisungane mu kwivuza(Mutuel de Sante) n’ibindi nkenerwa ariko babuze ubahesha ibyabo.

Nyuma yo kugana akagari ngo babafashe bakabatumaho bakanga kwitaba,baribaza niba Ubuyobozi ntacyo babafasha mugihe bakunze kubashishikariza kujya mu matsinda yo kwizigamira no kugurizanya nyamara bakamburwa ukabana bititabwaho ngo bishyurizwe kuko bizigama bashaka gutera imbere nyamara bagahemukirwa nabamwe mubanyamuryango,ni mugihe akenshi amatsinda abayambura bitwaza ko ntacyo babagira uyu muco mubi ugenda ukura.

Indorerwamo.com twagerageje kuvugisha Perezida witwa MUSABYIMANA Evelyne ku bivugwa ko yatwaye umutungo w’Itsinda abereye Umuyobozi ndetse bagatanga umurima bahawe nk’itsinda ati”Ibyo bavuga simbizi kuko barahabohojekandi abahabohoje si mbazi”.bakibaza umuntu wa bohoje uyu murima wabo komite yabo yose itabizi.

Umubitsi w’itsinda yabwiye indorerwamo.com ko aheruka umurima w’itsinda ugihari ati:”Mubyukuri umurima wacu njyewe nziko uhari nubwo ndi Umubitsi ngo Perezida witsinda niwe wawutanze ubwo Ubuyobozi bazadufashe”.

Uwatanze amafaranga ngo afate uwo murima doreko n’itsinda ryawuhawe ritanze amafaranga,uyu HARERIMANA Vedaste nawe utuye aha Mbandazi akaba yaramaze guhingamo umuceri.

Aha ni mu gishanga kiri munsi y’uruganda rwa Ruliba Aho uyu murima uherereye.

Harerimana Vedaste yavuzeko yibaza niba hari ikibazo kuba yarahahawe? Avugako yatanze amafaranga,kandi atuye aha baramutse bamukeneye yaza, akifuza ko abo yishyuye bazaza bagatanga amafaranga yabishyuye .kuko atabashutse ari abantu bakuru.

Ni mugihe Ubuyobozi bw’Akagari ka Mbandazi bwagiye bumutimizaho akanga kwitaba bamuhaye Konvokasiyo, indorerwamo.com ifitiye copi

Abanyamuryango bakomeje kwibaza imbaraga cyangwa ubushobozi uyu Musabyimana Evelyne na Nyirankunzurwanda Seraphine bafite bwo kurya amafaranga bizigamye ndetse n’ibikorwa itsinda bari bafite ntihagire ubibabaza bakaba bidegembya ntacyo bikanga kuko Banga kwitaba Ubuyobozi.

Ni mugihe kandi ku munsi w’umugore wo mucyaro wabaye tariki 15/10/2023 nabwo AEE-RWANDA yateye inkunga amatsinda yo mu karere ka Gasabo, amafaranga Miliyoni cumi n’icyenda n’ibihumbi magana inani n’icyenda n’amafaranga magana cyenda(19 809 900) Sheke ya Shyikirijwe  Umuyobozi Nshingwabikorwa w’akarere ka Gasabo  Umwali Pauline.

Mugihe twatunganyaga iyi nkuru twamenye ko Batumijwe mumpera z’umwaka ushize tariki 10/11/2023,abatumijwe bakazibona tariki 12/12/2023 ariko nubu ntabwo yari yitaba, mugihe twagira ayandi makuru kuri ikibazo impamvu atitaba Ubuyobozi ndetse nuko aka karengane gakemuwe tukazabigarukaho mu nkuru itaha, amakuru twamenye nuko hari n’abandi bagize umwuga mubi wo kwambura amatsinda bikarangira badahanwe,bikaba biri mu bica intege umuco wo kwizigama.

Ni inkuru tugikurikirana…

Comments are closed.