Udushya twaranze imirikamideli rya “Valentino le ciel Autumn 2024-25”

1,393
Kwibuka30

Valentino ni inzu y’imideli y’Abataliyani yashinzwe mu mwaka w’i1960 ishinzwe na VALENTINO Garavani. Iyi nzu y’imideli kandi ibarwa mu inzu 10 za mbere ku isi hose. Valentino Le Ciel 20.24 autmn-FW24-25 ni imurikamideli ry’imyambaro y’abagabo n’abagore yo mu itumba igezweho muri 2024-25 yakozwe n’ inzu y’imideli ya Valentino.

Imurikamideli ryabaye ku ya 20 mutarama 2024, saa moya zuzuye (19H00) ku isaha y’I Kigali ribera mu gihugu cy’Ubufaransa i La Monnaie de Paris. Imurikamideli (Collections) ryateguwe na Pierpaolo Piccioli akaba ari nawe ushinzwe ibikorwa by’ubuhanzi muri Valentino (Creative Director). Muri iki gitaramo hagaragayemo abanyamideli nka Adut Akech, Kaia Gerber, na Gigi Hadid bamwe mu birangirire mu muri uno mwuga, abandi bantu bazwi cyane bitabiriye iki gitaramo barimo Florence Pugh, Yang Yang, na Cher.

Imurikamideli (collections) rya Valentino Le Ciel 20.24, ni igitekerezo cyavuye mu ishusho y’ikirere n’inyenyeri benshi bita (inspiration from sky and stars). Iyi myambaro kandi yakozwe n’ibikoresho birimo impu, ubwoya n’ubudodo.

(Pierpaolo Piccioli umuyobozi ushinzwe guhanga kuva mu mwaka wa 2008)

Pierpaolo Piccioli, yagizwe umuyobozi ushinzwe guhanga kwa Valentino (Creative Director) guhera 2008, azwiho guhanga udushya ndetse n’ubushobozi bwe bwo guhuza ubukorikori gakondo n’uburanga bugezweho. Yabanye n’iki kirangantego kuva 1999 kandi yagize uruhare runini mu iterambera rya valentino.

Adut Aketch, yitabira ibirori byinshi mu imurikamideli
Kwibuka30

Adut Akech ni umunyamideli wo muri Sudani y’Epfo ufite umubyeyi w’umunya- Austraria wahawe igihembo cy’umwaka na British Vogue, Yamuritse imideli (runaway) mu birori  byinshi bizwi cyane nka Chanel, Givenchy, na Versace. Hanyuma Kaia Gerber n’umunyamideli w’umunyamerika wagaragaye mu kwamamaza imideli ya Calvin Klein, Marc Jacobs, na Omega aribyo bizwi nka campaigns.  Gigi Hadid n’umunyamideli w’umunyamerika wakoranye n’ibirango byinshi bizwi cyane, nka Chanel, Fendi, na Versace.

Gigi Hadid n’umunyamideli w’umunyamerika wakoranye n’ibirango byinshi bizwi cyane, nka Chanel, Fendi, na Versace.

Florence Pugh ni umukinnyi  w’umwongerezakazi wagaragaye muri firime nka “Little Women” na “Black Widow”.  Yang Yang ni umukinnyi wa firime w’umushinwa wagaragaye mu makinamico ya televiziyo azwi cyane, harimo nka “The King’s Avatar” na “Love O2O”. Cher ni umuririmbyi akaba n’umukinnyi w’umunyamerikakazi watsindiye ibihembo byinshi mu gihe cy’umwuga we, harimo igihembo cya Academy Awards, Grammy Awards, Golden Globe Awards yatwaye inshuro 3.

Mu gusoza, Imurikamideli rya Valentino Le Ciel 20.24 ni urugero ruhebuje rw’ibishushanyo mbonera bya Pierpaolo Piccioli ndetse n’ubwitange bwa Valentino bwo kuba indashyikirwa. Imyiyerekano y’imyambarire ubwayo yari ibirori bidasanzwe, byabereye ahantu h’amateka kandi byitabiriwe nabantu benshi bazwi baturutse hirya no hino ku isi.

(Inkuru ya “Plat The Fashionista”/ indorerwamo.com)

Leave A Reply

Your email address will not be published.