Aborozi barasabwa gufuhera inka zabo mu guhangana n’ Indwara y’ubuganga imaze kwica inka 85 mu kwezi kumwe

10,582
Kwibuka30

Ikigo gishinzwe iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda (RAB) kirasaba aborozi gufuhera inka zabo nk’umuti urambye wo gukumira indwara y’ubuganda.

Indwara y’ubuganga yibasiye inka hirya no hino mu gihugu imaze kwica izigera kuri 85.

Iyo ndwara izwi nka ‘Rift Valley Fever’ ikomeje kwibasira inka z’aborozi ikabateza igihombo kuko zimwe zipfa naho izindi zikaramburura.

Bimwe mu bimenyetso biyiranga harimo kugira umuriro, kutarya, guhitisha amaraso mu bice bigize umubiri nko mu kanwa no mu mazuru.

Ni indwara ifata n’andi matungo yuza arimo ihene n’intama kandi ifata n’abantu.

Kuva iyo ndwara yakwibasira inka muri Werurwe 2022, Ikigo gishinzwe iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda (RAB) ku bufatanye n’izindi nzego bahagurukiye kuyirwanya no gukumira ko ikomeza gukwirakwira.

Umuyobozi w’Ishami ry’Ubworozi n’Ubuvuzi bw’Indwara z’Amatungo muri RAB, Dr Fabrice Ndayisenga, yabwiye IGIHE ko hari inka zimaze gupfa ariko hari n’izayirwaye zikavurwa zigakira.

Ati “Kuva mu kwezi kwa Gatatu hamaze gupfa inka 85 mu gihugu hose mu nka 443 zarwaye.”

Yavuze ko yibanze mu Karere ka Ngoma kuko igaragara mu mirenge irindwi, muri Huye mu mirenge itandatu ndetse na Gisagara na Nyanza.

Kwibuka30

Ati “Huye, Gisagara, Nyanza na Ngoma ni two turere dufite imirenge irenze itanu irimo iyo ndwara.”

Dr Ndayisenga yavuze ko kuba hari inka zarwaye indwara y’ubuganga zigakira byatewe n’uko aborozi bakurikije inama bagiriwe.

Gusa avuga ko aborozi bakwiye kwita ku bintu bitatu by’ingenzi kugira ngo inka zabo ziticwa n’indwara y’ubuganga. Icya mbere ni ugufuhera inka (kuyoza bakoresheje umuti) icya kabiri ni ukuyikingiza naho icya gatatu ni ukwihutira kuyivuza igihe yarwaye.

Dr Ndayisenga yashimangiye ko gufuhera inka ari umuti urambye wo gukumira ko inka yarwara indwara y’ubuganga.

Ati “Icya mbere tubwira aborozi ni ugufuhera kuko iyi ndwara ikwirakwizwa n’umubu. Iyo ufuhera neza uwo mubu ntiwajya kuruma inka kubera ko umuti uguma mu bwoya. Gutunga inka udafuhera ni ikintu kimeza nka sakirirego [icyaha gikomeye].”

Yavuze ko ubusanzwe aborozi bafuhera inka rimwe mu cyumweru ariko muri iki gihe cy’indwara y’ubuganga bakwiye kubikora kabiri mu cyumweru.

Yibukije aborozi ko umuti wo gufuhera inka uboneka mu gihugu bityo bakwiye kuwugura ariko kandi gukingiza inka nabyo ntibabyibagirwe kuko ari ubuntu.

Yihanangirijre abarwaza inka bagashaja kuyivuriza kandi hari abavuzi b’amatungo bazivura neza kinyamwuga.

Umworozi wese ubonye inka ifite ibimenyetso birimo kuva amaraso mu mazuru cyangwa kuramburura n’ibindi biranga indwara y’ubuganga arasabwa guhita abimenyesha veterineri umwegereye.

Aborozi bose basabwe gukomeza kororera mu biraro naho abavuzi b’amatungo bose bibutswa kwambara ibikoresho byabugenewe mu gihe bari gukora ku itungo ryaketsweho ubuganga.

SRC: IGIHE

Comments are closed.