Gatsibo: Polisi yagaruje moto yari yibwe

4,252
Kwibuka30

Polisi y’u Rwanda mu karere ka Gatsibo, tariki ya 20 Werurwe yafashe uwitwa Bizimana Christophe w’imyaka 25, wari wibye moto y’uwitwa Mwesigye Geoffrey.

Kwibuka30

Bizimana  yayiftanwe iyi moto ashaka kuyigurisha mu kagali ka Remera, mu murenge wa Rugarama.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Uburasirazuba Superintendent of Police (SP) Hamduni Twizerimana yavuze ko Bizimana yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’umuturage.

Yagize ati “ahagana saa yine za mugitondo nibwo umuturage wo mu karere ka Kayonza mu murenge wa Murundi yatanze amakuru ko yibwe moto aho yari iparitse hafi y’urugo ku muhanda. Polisi yo mu karere ka Gatsibo ifatanije ni ya Kayonza batangiye kuyishakisha.”

Yakomeje avuga ko ahagana saa kumi n’ebyili z’umugoroba, Polisi ikorera mu Karere ka Gatsibo yabonye amakuru avuye ku muturage utuye muri santeri y’ubucuruzi ya Rwagitima ko abonye moto bikekwako yibwe yari irimo gushakirwa umukiriya ku mafaranga y’u Rwanda ibihumbi 400.

 Polisi yahise itangira iqikorwa cyo gufata iyo moto, nibwo uwitwa Bizimana yahise afatwa arafungwa.

SP Twizerimana yagiriye inama abantu bafite ingeso yo kwiba iby’abandi ko babireka bagashaka ibindi bakora.

Yagize ati: “Abantu bakwiye gucika ku ngeso yo kwiba ahubwo bagakura amaboko mu mifuka bagakora, kuko kuri ubu ikoranabuhanga ryabaye ryinshi nta wapfa kwiba ikintu ngo agiheze adafashwe kuko wiba mu karere kamwe ugafatirwa mu kandi.

Bizimana yahise ashyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Polisi ya Rugarama ngo hakurikizwe amategeko.

Comments are closed.