Mali: Maïga wahoze ari minisitiri w’intebe yapfiriye muri gereza

7,822

Uwahoze ari minisitiri w’intebe wa Mali, Soumeylou Boubèye Maïga, washinjwaga ibyaha bya ruswa, yapfuye afite imyaka 67.

Umuryango wa Maïga watangaje ko yapfiriye mu murwa mukuru Bamako kuri uyu wa mbere.

Umuryango we wari uherutse gutangaza ko afunzwe mu buryo bubi, akaba yarajyanwe mu bitaro mu Kuboza umwaka ushize.

Ibiro ntaramakuru Associated Press bivuga ko icyifuzo cya Maïga cyo kujyanwa kwa mu bitaro cyari cyaranzwe n’ubuyobozi bw’igisirikare muri Mali.

Guverinoma ya Mali yatangaje ko Soumeylou Boubèye Maïga, yapfuye nyuma y’uburwayi bw’igihe kirekire, inihanganisha umuryango we.

Bwana Soumeylou Boubèye Maïga yatawe muri yombi muri Nzeli umwaka ushize, ashinjwa ibyaha bya ruswa mu kugurisha indege y’ibiro by’umukuru w’igihugu ku buyobozi bwa perezida Ibrahim Boubacar Keïta.

Ibi birego ni ibyo mu 2014, ubwo Boubèye Maïga yari minisitiri w’umutekano.

Comments are closed.