Gen.Kainerugaba waraye aje mu Rwanda yitabiriye Kigali Car free day ari kumwe na Perezida Kagame

7,189

Umuhungu wa Perezida Museveni, General KAINERUGABA Muhoozi waje i Kigali ku munsi w’ejo hashize, yitabiriye igikorwa cya Kigali car free day ari kumwe na perezida Paul Kagame na Jeannette Kagame umufasha wa perezida.

Nyuma y’umunsi umwe gusa ageze mu Rwanda mu ruzinduko rwe bwite, General Muhoozi Kainerugaba akaba n’umuhungu wa perezida wa Uganda Museveni Kaguta, yitabiriye igikorwa kizwi nka Kigali Free day cyabaye kuri iki cyumweru taliki ya 16 Ukwakira.

Usibye abo banyacyubahiro bitabiriye icyo gikorwa kimaze kumenyerwa n’abanya Kigali benshi, abandi bitabiriye iyo siporo harimo minisitiri Mimosa uyobora minisiteri ya siporo, Pudence uyobora umujyi wa Kigali n’abandi batari bake.

Comments are closed.