Ububiligi: Ibihumbi by’abaturage biraye mu mihanda bamagana perezida wa Ukraine bashinja kubicisha inzara

7,327
Kwibuka30

Abaturage barenga ibihumbi 5 baturutse mu bihugu byose by’Ubumwe bw’Uburayi bakoreye imyigaragambyo ikomeye ku biro bikuru by’Uyu murwango i Brussels mu Bubiligi basaba Ukraine guhagarika intambara n’Uburusiya.

Mu majwi yumvikana mu ndirimbo baririmbaga aba bigaragambya bavuga ko Ukraine irimo kubateza, inzara cyane ko ngo kuva intambara yatangira, ibiribwa byaturukaga mu Burusiya byahise bihagarikwa gucururizwa i Burayi, bikaba bikomeje kubabera ikibazo gikomeye.

Kwibuka30

Aba bigaragambya bemeza ko kuba ibiciro ku masoko yo mu bihugu byarazamutse, ari ingaruka zatewe na Ukraine yashatse kwigereranya ihangana n’Uburusiya batanganya ubushobozi.

Bakomeza basaba Perezida Volodymyr Zelenskyy wa Ukraine gushaka uko yatsinda intambara byihuse yabona bimunaniye akamanika amaboko kuko n’ubundi benshi muri bo bavuga ko ntacyo arwanira .

Intambara ya Ukraine n’Uburusiya yatangiye muri 24 Gashyantare 2022, kugeza ubu, ikaba ikomeje aho Uburusiya burimo kugaba ibitero bya Misile ziremeye ku murwa mukuru wa Ukraine Kiev.

Uburusiya kandi bwamaze kwiyomekaho imijyi ine  ya Ukraine, ariyo Donetsk,  Luhansk, Kherson na  Zaporizhzhia.

Leave A Reply

Your email address will not be published.