Gen. Mubarakh Muganga yitabiriye ‘Tarehe 6’ muri Uganda

1,508

Itsinda ry’abasirikare b’u Rwanda batanu bayobowe n’Umugaba Mukuru, Gen. Mubarakh Muganga, ryitabiriye ibirori byo kwizihiza umunsi ingabo za NRA zari ziyobowe na Yoweri Museveni zatangirijeho urugamba rwo kubohora Uganda, uzwi nka ‘Tarehe Sita’.

Ni ibirori byabereye mu gace ka Busesa gaherereye mu karere ka Bugweri, mu burasirazuba bwa Uganda kuri uyu wa 6 Gashyantare 2024. Byayobowe na Perezida Yoweri Museveni.

Gen Muganga n’abasirikare bajyanye muri Uganda barimo Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga bahamagawe, bifotoza ifoto y’urwibutso hamwe na Perezida Museveni.

Tariki ya 6 Gashyantare 1981 ni bwo abasirikare 27 barimo Museveni, Paul Kagame, Fred Rwigema, Salim Saleh na Elly Tumwine batangije urugamba rwo kubohora Uganda.

Uwo munsi batangirije ibitero ku kigo cya gisirikare cya Kabamba, bagamije gufata umurwa mukuru, Kampala, wagenzurwaga n’ingabo zo ku bwa Milton Obote.

Ni urugamba rwagejeje NRA ku ntsinzi yo mu 1986, Museveni asimbura Milton Obote ku butegetsi bwa Uganda, afata icyemezo cy’uko uyu munsi uzajya wizihizwa buri mwaka.

Umugaba w’Ingabo za Uganda, Gen Wilson Mbadi, yazirikanye ubutwari bw’abasirikare 27 batangije uru rugamba; ari na bo kwizihiza uyu munsi bishingiraho.

Yagize ati “Nyakubahwa tubahaye ikaze muri Busesa, aho twizihiza ku nshuro ya 43 igisirikare cyacu kimaze kivutse ubwo abasirikare 27 b’urubyiruko mwari muyoboye mu gitondo cya kare bagabaga igitero ku kigo cya gisirikare cya Kabamba. Ibi ni byo byagejeje kuri Uganda amahoro arambye, umutekano n’ituze turi gukoresha mu guteza imbere igihugu mu mibereho no mu bukungu.”

Museveni yashimiye ibihugu by’abaturanyi byohereje ababihagararira muri uyu munsi, asobanura ko Uganda izakomeza gukorana n’ibihugu byose bigize Umuryango wa Afurika y’iburasirazuba, EAC, muri gahunda zitandukanye z’iterambere n’umutekano.

Uyu Mukuru w’Igihugu yatangaje ko Uganda izakaza ingamba mu gukumira no gutahura abanyabyaha, asaba Gen Mbadi gukorana na bagenzi be bo mu bihugu by’abaturanyi kugira ngo bigere ku rwego rw’akarere.

Yagize ati “Nishimiye ko abavandimwe bacu bari hano. Umugaba Mukuru ukwiye kuvugana na bagenzi bawe kugira ngo hashyirweho ingamba ku rwego rw’akarere kuko ni ibintu byoroha cyane iyo habayeho ubufatanye.”

Mu basirikare batangije uru rugamba, bamwe muri bo bitabye Imana mu bihe bitandukanye. Kuri uyu munsi, habayeho kuzirikana ubutwari bwabo n’ibihugu byafashije NRA muri uru rugamba birimo Tanzania yayoborwaga na Julius Nyerere na Mozambique yayoborwaga na Samora Machel.

Comments are closed.