Georges Bizos waburaniye Nelson Mandela yapfuye ku myaka ye 92

7,063
Kwibuka30
George Bizos yamenyekanye cyane kubera kunganira Nelson Mandela mu manza

Umunyamategeko ukomeye uharanira uburenganzira bwa muntu wo muri Afurika y’epfo, wamenyekanye cyane mu kunganira Nelson Mandela mu mategeko, yapfuye ku myaka 92.

Nyuma yo kunganira zimwe mu mpirimbanyi zizwi cyane muri politike muri icyo gihugu mu gihe cy’ubutegetsi bw’abazungu bw’ivangura n’iheza buzwi nka ‘apartheid’, Bwana Bizos yabaye umwe mu bateguye itegekonshinga rishya ry’Afurika y’epfo.

Perezida Cyril Ramaphosa ni we watangaje inkuru y’urupfu rwe, avuga ko Bwana Bizos “yagize uruhare runini cyane muri demokarasi yacu”.

Umuryango we wavuze ko “yapfuye mu mahoro ari iwe mu rugo azize urupfu rusanzwe.

Perezida Ramaphosa, uri mu ba mbere bagarutse ku byaranze ubuzima bwa Bwana Bizos, yavuze ko yari afite “mu mutwe hatekereza neza mu rwego rw’amategeko”, avuga ko urupfu rwe ari “akababaro gakomeye kuri twe nk’igihugu”.

Umuryango Nelson Mandela Foundation wavuze ko “ikindi gihangange mu mateka y’Afurika y’epfo no mu guharanira ubutabera ku isi gitabarutse”.

Ni uwuhe mubano yari afitanye na Mandela?

George Bizos azwi cyane kubera akazi yakoreye Nelson Mandela.

Bamenyanye ubwo bombi bigaga amategeko i Johannesburg, nuko nyuma Bwana Bizos aza kuburanira iyi nshuti ye n’abandi bantu bakomeye batandukanye barwanyaga ‘apartheid’.

Kwibuka30

Ni umwe mu banyamategeko baburaniye Mandela mu rubanza yaregwagamo ubugambanyi rwatangiye mu mwaka wa 1956.

George Bizos Archives - Greek City Times

Bizos yamenyanye na Nelson Mandela ubwo bose bigaga amategeko i Johanesburg

Yanaburaniye Mandela mu rubanza rwiswe ‘Rivonia Trial’, ubwo Mandela n’izindi mpirimbanyi zarwanyaga ‘apartheid’ bakatirwaga gufungwa burundu mu 1964 baregwa gushaka guhirika leta y’ubutegetsi bwa ‘apartheid’.

Byemezwa ko Bwana Bizos ari we wongeye amagambo “bibaye ngombwa” mu ijambo (imbwirwaruhame) rya Mandela ryamamaye yavuze mu rubanza rwe aho yavuze ko yiteguye gupfa.

Umuryango Nelson Mandela Foundation wavuze ko Bwana Bizos yagize “uruhare rukomeye… haba mu mwuga ndetse no mu kuba inshuti y’umuryango” mu myaka Mandela yamaze afunzwe.

Mu gitabo kivuga ku buzima bwe kitwa ‘Long Walk to Freedom’ (urugendo rurerure rugana ku bwisanzure), Mandela avuga ko Bwana Bizos ari “umugabo wahuzaga kamere yo kumva akababaro k’abandi no kugira mu mutwe hatekereza neza”.

Mandela Foundation yavuze ko ubucuti bw’abo bagabo “bwamaze imyaka irenga mirongo irindwi kandi bwabaye ubwa gitwari”.

Uwo muryango wongeyeho uti: “Mu myaka ya nyuma y’ubuzima bwa Mandela, akenshi babaga bari kumwe, baganira, biyibutsa ibya kera, cyangwa batembera mu modoka bajya gusura ahantu h’ingenzi mu buzima banyuzemo”.

Afrique du sud: mort de George Bizos, infatigable avocat de Nelson Mandela
Leave A Reply

Your email address will not be published.