Ghana: Umwalimu wari muri stage yateye inda abanyeshuri 24 harimo na Directrice

9,413

Umwarimu wari muri stage yateye inda abanyeshure 24 harimo na directrice w’ishure hamwe n’abandi barimu bane bo kuri iryo shure.

Nk’uko tubikesha ibimenyeshamakuru byo muri Ghana ngo uwo mwarimu yari yaje mu imenyerezamwuga kwigisha mu kigo cya Asorkoree Mapong mun Karere ka Ashanti, icyo kigo cy’ishuri, akaba kandi yarahoze acyigamo.

Bamwe mu barimu babwiye itangazamakuru ko uwo musore yabanje atera inda umuyobozi w’ikigo Diretrice, akurikizaho abarimu bane, nyuma nibwo byaje kumenyekana ko hari n’abanyeshuri bagera kuri 24 bose bavuga ko yabateye inda mu gihe cy’amezi atandatu gusa yari amaze ari muri stage kuri icyo kigo.

Amakuru dukesha Ghanalive, aravuga ko muri abo barimu bose uko ari bane yateye inda bamwigishije, ndetse ko na Directrice ubwe watewe inda n’uwo musore nawe yaramuyoboraga ubwo yari akiri umunyeshuri.

Comments are closed.