Gicumbi: 12 bakekaga ko bahumanyijwe n’inyama bariye bavuye mu bitaro

7,051

Abaturage bo mu Murenge wa Kaniga mu Karere ka Gicumbi, bari batashywe n’ubwoba nyuma yo kubona bamwe muri bo (12) bafatwa n’indwara yo munda, bakeka ko babitewe n’inyama z’inka bari bamaze iminsi bariye.

Ni amakuru yari amaze iminsi acicikana ku mbuga nkoranyambaga, avuga ko abenshi mu batuye Umurenge wa Kaniga, bafashwe n’indwara yo munda, umubare munini ukaba wari ukomeje kujyanwa mu bitaro bya Byumba, no mu bigo nderabuzima bibegereye.

Ni nyuma y’uko muri ako gace bari babaze inka ku itariki 26 Ukuboza 2022, bishimira iminsi mikuru no gusoza umwaka barya neza, dore ko abenshi bayigabanyeho.

Kigalitoday dukesha iyi nkuru yavuze ko bakimara kuyibaga, ngo Veterineri wigenga yarayipimye agaragaza impungenge z’uko yaba yatewe imiti, ari nabwo yabasabye gutaba ibyo mu nda bakarya izisigaye, nk’uko Kigali Today yabitangarijwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kaniga, Munyarugerero Nziguye Anastase.

Ngo abo baturage bubahirije amabwiriza ya Veterineri, inyama zo mu nda barazitaba bagabana izisigaye, ariko batungurwa no kubona mu gitondo abenshi muri bo baribwa mu nda.

Ngo bahise bakeka ko ubwo burwayi babutewe n’izo nyama bariye, ari nabwo babimenyesheje ubuyobozi uwarembaga bagahita bamujyana mu bitaro, kugeza ubwo bageze muri 12.

Abaganga ngo batangiye kubapima, bagasanga nta kimenyetso kigaragaza ko uburwayi bwabo bwatewe n’inyama, ahubwo ngo ibipimo bikomeza kugaragaza ko bwaba bwatewe n’umwanda.

Abo baturage bose uko bari barwaye, ngo ni abari barahawe akazi ahari kubakwa umudugudu, aho basanzwe barya muri Resitora zo mu isantere yegereye aho bakorera, ari naho Gitifu Munyarugerero ahera akeka ko ibiryo byo muri izo resitora byaba aribyo byabahumanyije.

Ati “Hari umudugudu barimo kubaka mu Murenge wa Kaniga, abafite akazi muri ubwo bwubatsi bajya kurira mu turesitora tutameze neza, tugakeka ko baba bararwaye bituritse ku biryo barya muri izo resitora zishobora kuba zifite umwanda”.

Arongera ati “Hari abaganga baje gufata ibipimo muri izo resitora ntabwo turamenya ibisubizo, gusa abo bari barwaye uko ari 12 bose bavuye mu bitaro, baratashye kandi bameze neza”.

Uwo muyobozi arasaba ababaga inka, kujya babikora mu buryo buzwi, kuko hari ahabugenewe mu isantere ya Mulindi, abasaba kujya bifashisha n’abaveterineri bagapima neza itungo mbere yo kubagwa. Asaba abaturage kandi kujya bagira ubushishozi mu gihe bagiye kugura ibiribwa, mu rwego rwo kwirinda ko bibagiraho ingaruka.

Comments are closed.