DRC: Abarenga 20 bishwe n’inyeshyamba za CODECO

5,832
Kwibuka30

Imiryango idaharanira inyungu muri Congo, yatangaje ko abantu basaga 20 bahitanywe n’ibitero byagabwe n’umutwe w’inyeshyamba wa CODECO mu gace ka Ituri.

Nk’uko bitangazwa n’umuryango utegamiye kuri Leta Force Vive de l’Ituri, Dieudonne Losa  yatangaje ko impfu zatangiriye muri Djugu ndetse bikomeza muri Basa , uyu muyobozi wa Sosiyete Sivile Force Vive de l’Ituri yemeje ko abaturage babayeho mu bwoba bukomeye.

Kwibuka30

YAkomeje avuga ko izi nyeshyamba ziri kwica abantu urubozo kuko bamwe batwitswe, abandi baguye impande n’impande bakaba batarabasha kwegeranywa kuko izi nyeshyamba zikiri muri utu duce.

Abari mu bitaro bya Drodro hamwe n’abaganga bose bahunze bajya mu nkambi aho babayeho nabi kuko badashobora gusohoka ngo bajye hanze kureba ibibatunga.

Hari amakuru avuga ko ku cyumweru hari hatanzwe impuruza mbere y’uko ibi bitero biba, ingabo za Leta ntizatabarira igihe bituma hapfa imbaga y’abantu batagira ingano, mu gihe iyo batabarira igihe baba barahagaritse ubu bwicanyi mbere y’igihe

Leave A Reply

Your email address will not be published.