Gicumbi: Umurambo w’umusore w’imyaka 20 wasanzwe mu mugozi

10,363

Umusore w’imyaka 20 wo mu Mudugudu wa Sangano, Akagari ka Remera mu Murenge wa Manyagiro, bamusanze mu mugozi yapfuye bikekwa ko yaba yiyahuye.

Umurambo w’uyu muhungu wabonywe kuri uyu wa 21 Kanama 2022 mu nzu yo hanze mu rugo rw’ababyeyi be. Byamenyekanye nyuma y’uko bagiye kumuhamagara ntiyitabe, bakingura bagasanga ari mu mugozi anagana.

Umwe mu baturanyi yagize ati “Mu rukerera nka saa Kumi zenda kuba n’Imwe, numvise ababyeyi be bamuhamagara ntiyitabe, nyuma numva baca urugi rw’inzu yabagamo mu gikari. Ni bwo naje kureba dusanga amanitse mu mugozi yapfuye. Ababyeyi be bavugaga ko bamuheruka ejo nka saa Saba z’amanywa.’’

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Manyagiro, Rusizana Joseph, yemeje aya makuru.

Yagize ati “Nta kindi kibazo bamuziho kuko yitondaga agakora imirimo yo guhinga no kwikorera imizigo akabana neza n’ababyeyi be.”

Umurambo wajyanywe ku Bitaro bya Byumba ngo hakorwe isuzuma.

Comments are closed.