Gisagara: Babiri bacyekwaho gukwirakwiza ibiro 6 by’urumogi bafashwe
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Gisagara mu Murenge wa Nyanza, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 24 Werurwe yafashe Nsabimana François w’imyaka 43 na Nyiraneza Valentine w’imyaka 32, bafatanwe ibiro 6 by’urumogi. Bafatiwe mu Mudugudu wa Katarinzira, Akagari ka Nyamugari mu Murenge wa Nyanza.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Theobard Kanamugire avuga ko habanje gufatwa Nyiraneza avuga ko urumogi ari urwa Nsabimana, nyuma nawe aza gufatwa.
Yagize ati “Abaturage baduhaye amakuru ko Nyiraneza yikoreye agakapu bahahiramo karimo imifuka ibiri bacyeka ko ari urumogi rurimo. Abaturage bakimara kuduha amakuru twahise tujya kumureba aho bamuturangiye turamufata turebye muri ako gakapu dusangamo ibiro 6 by’urumogi.”
SP Kanamugire avuga ko Nyiraneza akimara gufatwa yabwiye abapolisi ko urwo rumogi ari urwa Nsabimana Francois wari urumuhaye ngo arumugereze ku kiraro cya Migina amuhembe ibihumbi 2 by’amafaranga y’u Rwanda. Hanyuma Nsabimana yahagera agatega moto imugeza mu Karere ka Huye aho yari agiye kurucuruza.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo akomeza avuga ko Nsabimana akimara kumenya amakuru ko Nyiraneza yafashwe yahise atoroka ariko nyuma Polisi ikomeza kumushakisha iramufata. SP Kanamugire yongeye kwibutsa abantu kutijandika mu biyobyabwenge mu buryo ubwo aribwo bwose.
Yagize ati “Umuntu wese uziko hari aho ahurira n’ibiyobyabwenge kimwe n’ibindi byaha ntabwo Polisi izigera imuha agahenge. Ku bufatanye n’abaturage n’izindi nzego bazajya bafatwa bashyikirizwe ubutabera, niyo mpamvu tugira inama abagifite umugambi wo kubyishoramo kubicikaho bagakora ibindi byemewe n’amategeko.”
Yashimiye abaturage bagize uruhare mu gutuma Nyiraneza na Nsabimana bafatwa akangurira n’abandi kurwanya abakoresha ibiyobyabwenge batangira amakuru ku gihe kuko akenshi aribyo bikunze kuba intandaro y’ibindi byaha.
Iteka rya minisitiri nº 001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira ikiyobyabwenge cy’urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.
Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.
(Src:RNP)
Comments are closed.